Umubano wa Uganda n’Ubudage wajemo agatotsi

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Matthias Schauer, Ambasadri w'Ubudage muri Uganda

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko gihagaritse ubufatanye bwose bwa gisirikare cyari gifitanye n’Ubudage nyuma yo gushinja ambasaderi wabwo muri Uganda, Matthias Schauer, kuba ari mu “bikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi”.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubudage yahakanye ibyo birego, avuga ko “ntibyumvikana ndetse nta shingiro na rimwe bifite” nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Amakuru avuga ko uko kwibasira Schauer kudasanzwe kwabaye nyuma yuko agaragaje impungenge afite zijyanye n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa perezida, mu nama yabaye mu cyumweru gishize, agendeye ku byo atangaza ku rubuga rwa X, rwahoze ari twitter, yibasira Bobi Wine.

Mu cyumweru gishize, Jenerali Saleh yagiranye inama yihariye n’abadipolomate bakorera muri Uganda bo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU).

Muri iyo nama ni bwo Schauer, ambasaderi w’Ubudage muri Uganda ,yagaragaje impungenge atewe n’ubutumwa buteza impaka umugaba mukuru w’ingabo za Uganda atangaza ku rubuga X ndetse no “kwangiza izina” rya Uganda buteza, nkuko ibitangazamakuru byo muri Uganda byabitangaje.

Jenerali Kainerugaba yaramusubije ku cyumweru, avuga ko afitanye ibibazo n’ambasaderi w’Ubudage bifitanye isano na we nk’umuntu [ku giti cye]”.

Yatangaje kuri X ati “Nta bushobozi na bucye afite bwo kuba ari muri Uganda. Nta ho bihuriye n’abaturage bakomeye b’Abadage. Nemera cyane.”

Mu itangazo yasohoye, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Koloneli (Col) Chris Magezi yavuze ko Uganda ihagaritse by’ako kanya ubufatanye bwose bwa gisirikare yari ifitanye n’Ubudage kubera “amakuru yizewe y’ubutasi” avuga ko Schauer ari mu “bikorwa byo guhirika ubutegetsi”.

Iryo tangazo ryongeraho riti “Uko guhagarikwa [kw’ubufatanye] kuzagumaho kugeza habonetse icyemezo cyuzuye ku kibazo cy’uruhare rw’Ambasaderi mu ngirwa mitwe ya politike na gisirikare ikorera mu gihugu irwanya ubutegetsi bwa Uganda.”

Ku rubuga rwayo rwo kuri interineti, ambasade y’Ubudage muri Uganda yavuze ko ubucuruzi hagati y’Ubudage na Uganda bwari bufite agaciro ka miliyoni 335 z’amadolari y’Amerika (arenga miliyari 480 FRW) mu mwaka wa 2024, ndetse ko umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku “ituze n’icyizere”.

Iyo ambasade ntiyatanze amakuru ku bufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi