Umuryango wa Muvandimwe ukinira Mukura wibarutse ubuheta

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Umuryango wa myugariro wa Mukura VS, Muvandimwe Jean Marie Vianney, uri mu byishimo byo kwibaruka umwana wa Kabiri w’umukobwa wiswe Muvandimwe Hailey Travie.

Iyi nkuru nziza kuri uyu muryango, ku bavandimwe n’inshuti za wo, yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 14 Gicurasi 2025.

Uyu mwana w’umukobwa waje akurikira musaza we witwa, Muvandimwe Jaiden Harvey, yavukiye mu Bitaro Bikuru bya Polisi biherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Imfura y’uyu muryango wa Muvandimwe na Umwali Rurangwa Irene (Soleil), yavutse mu 2021. Bivuze ko yujuje imyaka ine.

Aba bombi bakoze ubukwe tariki ya 22 Kamena 2021. Muvandimwe ni myugariro uzwi waciye mu makipe arimo Gicumbi FC, Police FC ubu akana ari muri Mukura VS.

Uyu mukinnyi kandi, yanatangiye kwiga ibijyanye no gutoza aho ubu ari mu batoza bari gukorera Licence C-CAF mu Akarere ka Nyanza.

Travie yavukiye mu Bitaro Bikuru bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali
Ni ubuheta bw’Umuryango wa Muvandimwe na Soleil
Yaje asanga musaza we w’imyaka ine
Ni ibyishimo kuri uyu muryango
Ni Umuryango wishimye
Muvandimwe na Rurangwa

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *