Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Kuri uyu wa Kane, rwerekanye abantu 19 bakekwaho ubujura barimo; umuhungu na nyina ndetse n’umukobwa wakundanaga n’uwo musore.
Uwo musore ufunganywe na nyina n’umukunzi akaba yarakoraga akazi ko mu rugo aho bibye amafaranga ibihumbi 9 by’amadolari yo muri Canada na telefone, amwe ajya kuyabitsa nyina andi ayabitsa uwo mukobwa bakundana.
RIB yatangaje ko ayo mafaranga bayibye umushyitsi wari wasuye aho bakoraga ndetse miliyoni 4 zisaga na telefone bikaba byaragarujwe.
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry yatangaje ko abo basore bakurikiranyweho ubujura mu gihe nyina n’umukunzi we bakurikiranyweho kubika ibijurano.
Yagize ati “Uriya mubyeyi n’umukunzi bakurikiranyweho icyaha cyo kubika ibijurano.”
Yasobanuye ko uwo musore yagiye atatanya ayo mafaranga kugira ngo hatazagira umukeka, asaba abantu kuba maso no kugira amakenga bakirinda kubika ibintu bitazwi inkomoko.
Yagize ati “Umuntu wibye amafaranga akaza akayakubitsa ntabwo uvuga ngo ntabwo nari mbizi. Uzi ubushobozi bw’umuntu azanye milyinoni 10 araguhaye ngo ubike kuki utagira amakenga? Kuba yayaguhaye ngo uyabike wabaye ikitso cye. Umuntu akiba ibkoresho akazana ngo mbikira ugomba kugira amakenga.”
Uretse abibye mu rugo hanerekanywe abakekwaho kwiba telefone 332 zifite agaciro ka miliyoni zirenga 77 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse zisubizwa ba nyirazo, n’abandi bakekwaho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ayo matelefone yibwe ahantu hatandukanye harimo mu bukwe, mu nsengero, hakoreshejwe ubushukanyi, ubwambuzi n’ubundi buryo butandukanye.
NGIYI VIDEO


IVOMO: IMVAHO NSHYA
UMUSEKE.RW