Umwana basanze igihimba cye gitabye mu butaka agihumeka

Mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kimonyi Akagari ka Mbizi, Umudugudu wa Rugondo, habonetse umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’umwaka n’igice, atabye mu ishyamba igihimba hasigara umutwe, ku bw’amahirwe yatabawe atarapfa.

Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gicurasi, 2025 ubwo umugenzi wihitiraga yahageze yinjira gato muri iryo shyamba agiye kwiherera (kwihagarika) yumva ijwi ry’umwana urira.

Ubwo yamugeragaho yasanze bamutabye igihimba hasigara umutwe gusa, atabaza inzego z’umutekano n’abayobozi akurwamo atarapfa.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko uyu mwana yararanye n’ababyeyi, gusa ngo mu gitondo ubwo bakuru be bazindukaga bajya kuvoma basize akiryamye hamwe n’ababyeyi be, gusa ngo bavuyeyo basanze adahari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Kabera Canisius, avuga ko iperereza ry’ibanze ryakozwe hakekwa ababyeyi be, kuko bararanye na we nubwo kugeza ubu babihakana.

Yagize ati “Ni umwana w’umukobwa wo mu kigero cy’umwaka n’amezi arindwi, yabonetse muri iki gitondo, ngo abana babo bakuru babyutse bajya kuvoma basiga ababyeyi baryamye n’ako kana, Se akavuga ko na we yahise abyuka ajya kureba amakara, ariko ahita agaruka ngo asanga umwana ntawuhari.”

Gitifu akomeza avuga ko “Ngo yakomeje amushakisha aramubura, ariko yabonywe n’umuntu wigenderaga amubona atabye muri iryo shyamba, na we yamubonye akaseho gato agiye kwihagarika amubona arira ashaka kuvamo byamunaniye, aramutabariza akurwamo akiri muzima.”

Uyu muyobozi ashimira abaturage bihutiye gutanga amakuru ku gihe umwana agatabarwa vuba, abasaba gukomeza uyu muco no kuba ijisho rya buri wese, no gukumira ibyaha bitaraba n’aho babikeka bagatanga amakuru.

Kugeza ubu iperereza riracyakomeje, kuko bivugwa ko uyu muryango nta bibazo by’amakimbirane bari basanganywe.

Uyu mugabo afite abagore babiri, yari yaraye ku mugore muto, ndetse n’uriya mwana ni uwabo bombi. Impamvu ari bo ba mbere bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi, ni uko uwo mwana bararanye na we, ntibigeze bataka ko bamubuze babivuze mu gitondo nabwo ari uko umwana atabawe n’umugenzi hakamenyekana ababyeyi be.

Ikindi ntibasobanuye ukuntu bararanye n’umwana wabo aho batuye mu Murenge wa Busogo, mu gitondo bagasanga umwana atabye mu ishyamba ryo mu Murenge wa Kimonyi, kandi n’abana bavukana bemeza ko yaraye mu rugo.

Ubusanzwe uyu muryango utuye mu Murenge wa Busogo, gusa ahakorewe iki cyaha ni mu Murenge wa Kimonyi, iperereza ku byabaye rirakomeje.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze

Yisangize abandi