Urubanza rwa Jean Paul Micomyiza rwabereye aho bikekwa ko yakoreye ibyaha

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Urukiko rwageze aho bikekwa ko Jean Paul Micomyiza yakoreye ibyaha

Urukiko rwagiye gusura  aho umunyarwanda Jean Paul Micomyiza  bikekwa ko yakoreye ibyaha bifitanye isano na Jenoside, abaturage barahurura baza kamva ibye.

Jean Paul Micomyiza n’abunganizi be mu mategeko, ubushinjacyaha ndetse n’abandi baturage bahuruye batatumiwe, nibo bari aho Micomyiza Jean Paul bikekwa ko yakoreye ibyaha hari mu mujyi wa Butare ariko ubu ni mu karere ka Huye.

Urukiko n’ababuranyi bakigera iwabo wa Jean Paul Micomyiza abaturage bababonye bamwe baje bavuga ko bashaka kumusuhuza, banabaza Micomyiza niba akibibuka gusa hari abandi batakozwaga ibyo kumuganiriza no kumusuhuza aho bashishikajwe no gutanga ubuhamya bw’ibyo bamuziho gusa inteko iburanisha iza kubasaba ko baba baretse kuko umwanya wabo uri bugerweho.

Muhasuwe harimo  ahitwaga Cyarwa-Sumo ahari bariyeri yo kwa se wa Micomyiza yitwaga bariya yo kwa ‘Ngoga’ hari abatangabuhamya bavuga ko iyo bariyeri Micomyiza yayibayeho afite imbunda anambaye ishati ya gisirikare ibyo Micomyiza aburana we ahakana.

Ababuranyi bahageze, uhagarariye ubushinjacyaha yerekanye ko aho iyo bariyeri yari iri hari n’ibyobo byajugunwagamo abatutsi bamaze kwicwa.

Naho hepfo y’iyo bariyeri uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko hari ishyamba ryasambanyirizwagamo abagore n’abakobwa b’abatutsikazi kandi nabyo hakaba abatangabuhamya bavuga ko Micomyiza Jean Paul yagiragamo uruhare ibyo we aburana ahakana ko nta ruhare yabigizemo.

Micomyiza ahawe umwanya yavuze ko kuva iwabo ugera kuri iryo shyamba biciragaho abatutsi nta nzira yari ihari bityo kuhagera  byasabaga kuzenguruka gusa umwe mu baturage wavuze ko bari baturanye n’iwabo wa Micomyiza wanatanze ubuhamya mu ruhame abitabiriye iki gikorwa bose bumva we yavuze ko inzira yari ihari.

Ababuranyi n’urukiko kandi basuye mu masangano y’imihanda hazwi nko ku Mukoni ubushinjacyaha buvuga ko hari bariyeri zicirwagamo abatutsi zari zikikije urugo rw’uwari Perezida w’igihugu cy’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 Sindikubwabo Theodore.

Gusura aho bikekwa ko Jean Paul Micomyiza yakoreye ibyaha ni igikorwa cyategetswe n’urukiko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rusanzwe ruburanisha Jean Paul Micomyiza mu rwego rwo guhuza imvugo z’abatangabuhamya n’imiterere yaho bamushinja gukorera ibyaha bya jenoside.

Ahasuwe nta mutangabuhamya n’umwe wagaragaye avuga neza Jean Paul Micomyiza mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ko yitwaraga neza.

Gusa  Jean Paul Micomyiza afite abatangabuhamya bagera ku munani mu rukiko bemeje nta jenoside yakoze.

Muri bo batandatu bafungiye icyaha cya Jenoside barimo n’abakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu bafatwa nk’abatangamakuru.

Jean Paul Micomyiza kandi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda yiga mu mwaka wa kabiri uretse nibyo kandi abatangabuhamya bavuze ko yakinaga imikino y’intoki nka Volleyball, basketball ari umuhanga muriyo mikino byanatumye amenyekana ashyirwa mu kanama gakomeye kanafataga ibyemezo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Jean Paul Micomyiza ni umunyarwanda woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden mu mwaka wa 2020.

Nyuma yo gusura aho bikekwa ko yakoreye ibyaha urukiko rwafashe icyemezo ko urubanza ruzakomeza mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka,  rugakomereza mu rukiko asanzwe aburaniramo rufite icyicaro i Nyanza.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Huye

Yisangize abandi