BAL 2025: APR BBC yegukanye umwanya wa gatatu inyagiye abanya-Misiri

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ikipe ya APR BBC, yatsinze Al-Ittihad yo mu Misiri amanita 123-90 mu mukino wo guhatanira wa gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League.

Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu. Ikipe y’Ingabo yabaye nziza mu duce tubiri twa mbere ndetse idutsinda ku manota 38-19 mu gace ka mbere na 36-15 mu gace ka Kabiri.

Uduce tubiri twa nyuma, Al-Ittihad yadutsinze twombi ku manota 22-17 na 34-32 ariko gukuramo ikinyuranyo cy’amanota 40 yari yashyizwemo mu duce tubiri twa mbere.

Bamwe mu basore bagize umukimo mwiza ku ruhande rwa APR BBC, harimo Axel Mpoyo, Aliou Diarra, Uwitonze Justin, Ntore Habimana na Obadiah Noel. Ni abasore bafashije ikipe ya bo cyane mu kuyitsindira amanita menshi muri uyu mukino.

Ku ruhande rw’abanya-Misiri, bamwe mu basore barimo Taha Mohamed na bagenzi be, ntibahiriwe n’umukino w’uyu mugoroba.

Aliou Diarra nk’ibisanzwe yafashije ikipe y’Ingabo
Abasore ba APR BBC bari mu byishimo byo kubona umwanya wa Gatatu
Ni abakinnyi bagize umukino mwiza
Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo, bari baje kubashyigikira
Obadiah Noel, nawe yongeye gufasha ikipe y’Ingabo

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *