Burera : Gushyira abana muri ‘ECD’  byabyariye inyungu abakora ubushabitsi  ku mupaka  

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
rugo mbonezamikurire rw’abana bato ryo muri Cyanika ADEPE. ryigamo abana batandukanye aho ababyeyi babo baba bagiye mu bucuruzi mu gihugu cya Uganda

Bamwe mu babyeyi bakora ubucuruzi  bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Ugada, bo mu Murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, bavuga ko kuba bafite Urugo mbonezamikurire rw’abana bato, ECD, byatumye iterambere ryabo ryihuta.

Hagenimana Clementine afite umwana urererwa mu Rugo Mbonezamikurire rw’abana bato.

Uyu avuga ko kumuzana muri iyi ECD byafashije umwana we kumenya kubana n’abandi.

Ati Umwana wange namuzanye afite umwaka n’amazi atandatu , yari umwana muto, utaramenya kubana n’abandi bana. Kugeza ubu arashabutse ,ukabona ko mu mibanire n’abandi amaze gukura. “

Yongeraho ko asanzwe akora ubucuruzi bityo bikamufasha gukora imirimo ye atuje kandi iterambere rye rikiyongera.

Ati “ Iyo umwana ari hano nkora ntuje nkavuga ngo isaha nigera ndaza kujya kumucyura. “

Nsengiyumva Jean Paul  nawe afite umwana urererwa mu rugo mbonezamikurire rw’abana bato ryo muri Cyanika ADEPE.

Uyu avuga ko uru rugo rubafasha gutuma umwana akangura ubwonko bityo bikamufasha kuvuga neza.

Ati “  Ruradufasha kuko tuzana abana bataramenya kuvuga neza ariko uko agenda akina n’abandi birushaho kugenda amenyera ndetse akagenda amanyera kuvuga neza cyane.”

Akomeza ati “ Aba afite umutekano ko nta kibazo yagira noneho natwe bikadufasha kujya mu mirimo yacu kuko tuza kubafata mu masaha ya saa kumi  .”

Aba babyeyi basaba ko Irerero  rya kwagurwa ndetse rigashyirwamo ibikoreresho bifasha abo bana.

Maniragena Innocent ni umwarimu kuri  ECD Cyanika ADEPE. Uyu  avuga ko ababyeyi baturiye umupaka batakigorwa no gukora ubushabitsi kuko mbere yuko bajya mu kazi babanza kuzana abana babo.

Ati “ Hari ababyeyi benshi bambuka bakajya gukorera imirimo muri Uganda, bikaba ngombwa ko bazinduka. Ubwo bisaba ko bazindukiriza hano abana.

Uyu mwarimu avuga ko babigisha ibintu bitandukanye bibafasha gukangura ubwonko bwabo birimo indirimbo, n’ibindi .

Avuga ko babaha n’amafunguro yuzuje intungamubiri kandi bakabona n’umwanya wo kuruhuka.

Umukozi ushinzwe kwita ku bana muri NCDA  ,Jean Paul Nyandwi,asaba ababyeyi kujyana abana muri ECD mu rwego rwo kubarinda no kubafasha mu mikurire yabo.

Ati “Dukeneye Kubaka umunyarwanda ushoboye ufite ubuzima bwiza, ubwenge, uburere, ubushobozi n’ijambo.”

Yongeraho ko hagikewe kuzamura ubufatanye bw’inzego n’ibigo, guhuza no guhana amakuru akenewe ku mwana no ku mfashanyigisho zikoreshwa ndetse no kongera ishoramari mu Mbonezamikurire y’Abana bato mu ngengo y’imari ya Leta

Mu Rwanda hari ingo mbonezamikurire z’abana 31.524. Mu Ntara y’Amajayaruguru habarurwa ingo mbonezamikurire 4 360, mu Burengerazuba ni 9,052, mu Majyepfo habarurwa 8,285.

Mu Burasirazuba ni 8 356 . Ni mu gihe mu mujyi wa Kigali hari ingo mbonezamikurire 1472.

Gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana yibanda ku nkingi esheshatu zirimo imirire myiza, ubuzima, uburezi bw’ibanze, amazi meza, isuku n’isukura, kurinda umwana no kutamuheza ndetse no gutoza ababyeyi uko batanga uburere bukwiye.

Bibaremamo kumenya kubana n’abandi kandi imikurire yabo ikagenda neza
Bagira ibikinisho bibafasha gukangura ubwonko
Umupaka wa Cyanika ukoreshwa n’ababyeyi bajya muri Uganda gushaka imibereho buri munsi bagasiga abana muri ECD

TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE.RW/Burera 

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *