FERWAFA yahagurukiye amakipe abereyemo imyenda abakozi ba yo

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryamenyesheje amakipe akina amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe ko nta yizahabwa ibyangombwa [Club licensing] itabanje kwishyura amadeni yose ibereyemo abakozi ba yo barimo abakinnyi, abatoza n’abandi.

Uko imyaka yicuma mu Rwanda, hakomeje kugaragara amakipe akina amarushanwa ya Ferwafa, atuzuza ibiba bikubiye mu masezerano agirana n’abakozi ba yo barimo abatoza, abakinnyi, abaganga n’abandi.

Uku kutuzuza ibiba bikubiye mu masezerano impande zombi ziba zaragiranye, kurimo kutabaha imishahara ya bo, amafaranga atangwa mu gihe cy’isinywa ry’amasezerano [recruitment fees], uduhimbazamusyi n’ibindi.

Nyuma yo gusanga abakozi babirenganiramo uko imyaka ishira, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryahagurukiye amakipe atuzuza ibiba bikubiye mu masezerano amakipe aba afitanye n’abakozi.

Mu ibaruwa ya tariki 18 Kamena, Ferwafa yandikiye amakipe yose akina amarushanwa ya yo, yabibukije ko ikipe yose ifitiye imyenda abakozi ba yo ikwiye kuyishyura mbere y’uko ihabwa ibyangombwa biyemerera kuzakina amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe.

Muri iyi baruwa, iri shhyirahamwe ryavuze ko rishingiye ku mabwiriza agenga itangwa ry’impushya ya ryo na CAF Club Licensing Regulations mu ngingo ya yo 64 aho igaragaza ibigenderwaho mu gutanga impushya ku makipe yitabira amarushanwa y’imbere mu Gihugu [domestic club licensing criteria], ibandikiye ibibutsa kwishyura imyenda hagendewe ku bisabwa bijyanye n’Imari [financial criteria].

Ubwoko bw’imyenda amakipe yibukijwe kwishyura, harimo imyenda iberewemo andi makipe ku bijyanye n’igura n’igurishwa, imyenda iberewemo abakozi b’ikipe, imyenda y’imisoro n’imyenda iberewemo Ferwafa.

Bakomeje bagira bati “Amakipe bigaragara ko afite imyenda hagendewe ku myanzuro mwashyikirijwe, arasabwa kugaragaza uko yishyuye cyangwa hari amasezerano yagiranye n’uwo cyangwa abo bafitiye imyenda ajyanye n’uburyo bwo kwishyurwa.”

Basoje bagira bati “Tuboneyeho kubasaba kubahiriza ibyavuzwe haruguru n’ibindi bikubiye mu mabwiriza agenga itangwa ry’impushya mu gihe twitegura igikorwa cyo gutanga impushya [club licensing] mu byiciro bitandukanye.

Mu gihe iyi myanzuro yaba ishyizwe mu bikorwa, byaba bitanga icyizere ko abakozi baberewemo imyenda n’amakipe, bagomba kwishyurwa kandi ko byaca kwamburwa ku bakozi bajyaga bamburwa n’amakipe.

Amakipe afitiye imyenda abakozi ba yo yahagurukiwe na Ferwafa

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi