Urwego rw’Ubugenzacyaha Sitasiyo ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, na Mutekano bashinjwa gukubita umuturage bakamusiga ari intere.
Amakuru UMUSEKE wahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Musabwa Aimable, avuga ko RIB yafunze Gitifu w’Akagari ka Sholi, Niyibizi Sylvain hamwe n’ushinzwe umutekano ku rwego rw’ako kagari witwa Niyonshuti Albert.
Gitifu Musabwa yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’ifungwa ry’abo bakozi bombi yayabwiye n’umugore wa mutekano.
Ati ”Nta makuru arenze kuri ayo ndamenya ariko icyo nzi ni uko batawe muri yombi mu kanya gashize.”
Mu nkuru ibanza Yamfashije Renatha yabwiye UMUSEKE ko yabonye iwe hinjira Mudugudu n’undi mugabo bari kumwe batangira gusaka mu nzu bamushinja ko hari ibitoki by’umuturage yibye.
Yamfashije yavuze ko uwo babiguze amuzi ko atigeze yiba.
Uyu muturage avuga ko bamushyikirije Mutekano amushyira Gitifu w’Akagari bafatanya kumukubita bamusiga ari intere.
Avuga ko bamuhaye umupolisi ariko amugejeje kuri Sitasiyo asanga atamufunga kubera ko yari yababaye bikomeye amwohereza ku Bitaro ngo abanze yivuze.
Icyo gihe Yamfashije avuga ko bamukubitaga bamuhatira gushinja uwitwa Nyampinga Thèrese ngo avuge ko ari we umutuma kwiba.
Yagize ati ”Bangejeje kuri Polisi naharaye ijoro rimwe kandi ntabwo nigeze ngoheka kubera ibisebe byo ku kibuno.”
Gitifu Niyibizi Sylvain ahakana ko atigeze akubita uyu muturage kandi ko yageze ku Kagari we adahari. Yagize ati ”Cyakora icyo abo bantu basanze iwe ni ibitoki 20, ni we wabisohoye mu nzu bamuzana ku Kagari.”
Gusa yemereye UMUSEKE ko ari we wategetse Mutekano ko amuzana ku Kagari kubera ko yabonaga ba nyiri ibyo bitoki bashobora kumugirira nabi. Akavuga ko akeka ko abamukubise ari abandi bantu atazi.
Niyonshuti Albert ushinzwe Umutekano mu Kagari avuga ko icyo yemera ari uko yamujyanye ku biro by’akagari abisabwe na Gitifu Niyibizi.
Yagize ati ”Nasanze Gitifu yahavuye musiga ku Kagari nsubira mu rugo ntabwo nigeze mukubita.”
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga