Iran yishe uwo yise intasi ikorera ubutasi bwa Israel

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Esmail Fekri uwo Iran ivuga ko yakoreraga Mossad yishwe

Ubuyobozi muri Iran bwavuze ko umugabo wakoranaga n’ubutasi bwa Israel yishwe kuri uyu wa Mbere.

Ibitero Israel yasoje kuri Iran bimaze iminsi ine. Israel yasabye abaturage bo ku murwa mukuru wa Iran guhunga ahari ibikorwa remezo bya gisirikare. Abaturage benshi batangiye guhunga nk’uko amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza.

Kuri uyu wa Mbere Iran yavuze ko yishe umugabo wahamwe n’icyaha cyo kuba intasi ya Israel akaba ngo yahaga amakuru Mossad.

Esmail Fekri yafashwe mu 2023, Iran imushinja gutanga amakuru y’ibanga kuri Israel agahabwa amafaranga.

BBC ivuga ko uyu ari umuntu wa gatatu wishwe muri ubu buryo akekwaho ubutasi.

Igisirikare cya Iran cyanatangaje ko cyafashwe abantu babiri bakorera ubutasi bwa Israel bari mu mugambi wo kugaba ibitero.

Kuva ku wa Gatanu ubwo Israel yagabaga ibitero kuri Iran, icyo gihugu ngo kimaze gufata intasi nyinshi za Israel.

Perezida w’urwego rw’ubucamanza muri Iran, Gholamhossein Mohseni Ejei, yavuze ko kubera iyi ntambara, imanza nka ziriya z’abafatiwe mu butasi zizajya zihutishwa zigacibwa vuba.

BBC ivuga ko Israel yafashe umwana w’imyaka 13 ushinjwa kuba intasi ya Iran, uyu mwana yafatiwe i Tel Aviv mu cyumweru gishize.

Bwa mbere igisirikare cya Iran cyasabye abaturage bo muri Israel guhunga agace kitwa Bnei Brak (Bene Beraq), mu burasirazuba bwa Tel Aviv.

Kuri uyu wa Mbere ibitero bya Israel byakomeje, Iran ivuga koIsrael yarashe ku bitaro ahitwa Kermanshah.

Igitero cya Israel ku bitaro muri Iran

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi