Kurera umwana si ibyo guharirwa umubyeyi umwe – Hizihijwe Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika

Yanditswe na MUHIRE DONATIEN
Abagore bavuga ko hari abagabo batana abana bagasigara babarera bonyine

Mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika wizihirijwe mu karere ka Rusizi, ubuyobozi bwasabye ababyeyi kwita ku bana no kubarera neza.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025 nibwo uriya munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ndera neza nkure nemye.”

Niyokwizerwa Adeliphine, umunyeshuri wiga mu kigo cya Gs Gihundwe A, ni umwe mu bana bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika, yagaragaje ko hari bagenzi be bareka ishuri bitewe n’ababyeyi babo.

Ati: “Hari abana benshi batiga n’abacikiza amasomo bitewe n’ababyeyi babo, babyuka bajya mu kazi ntibamenye uko umwana yiriwe ugasanga abayeho nk’uwirera, nta rukundo rw’umubyeyi yigeze.”

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) Ingabire Assoumpta, yagaragaje ko mu murenge wa Bugarama hari ababyeyi b’abagabo badafatanya n’abagore babo mu kwita ku burere n’imikurire by’umwana, yabibukije ko uburere bw’umwana butitabwaho n’umubyeyi umwe.

Ati: “Tuganira n’ababyeyi b’abagore bo mu murenge wa Bugarama batubwiye ko abagabo babavunisha, ko uburere bw’abana abri bo bureba gusa. Sibyo, umwana ni uw’ababyeyi bombi mu gihe abafite bagomba kwita ku burere bwe.”

Ntibitura Jean Bosco, umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba mu butumwa yatanze kuri uyu munsi, yasabye inzego zose ubufatanye mu burere bw’abana, kubumva kandi n’ibitekerezo byabo bigahabwa agaciro.

Ati: “Babyeyi, barezi kurera umwana neza agakura yemye birenze kumuha ibyibanze nkenerwa gusa, tubumve twubahe, duhe agaciro ibitekerezo byabo tubafashe gukura bifitiye icyizere, bafite icyerekezo bumva bakunzwe.”

Umunsi w’umwana w’Umunyafurika wizihizwa buri mwaka tariki 16 Kamena mu rwego rwo guharanira uburenganzira n’imibereho myiza y’abana.

Washyizweho mu 1991 n’Inteko y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma, mu rwego rwo kwibuka imyigaragambyo y’abanyeshuri yabaye ku ya 16 Kamena, 1976 i Soweto muri Africa y’Epfo.

Icyo gihe, abanyeshuri bakoze urugendo bigaragambya basaba uburezi bufite ireme, no kwigishwa mu ndimi zabo. Muri iyo myigaragambyo abana benshi barishwe bashinyaguriwe.

Abana na bo ngo bafite ibitekerezo kandi bigomba guhabwa agaciro

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI

Yisangize abandi
Igitekerezo 1
  • Birashoboka pe ko umugabo yata umugore ariko umugore we iyamaze kubona urwunguko rwurukundo yibagirwa ko haruwarubanje urugero nazanye umugore witwa uwiduhaye evrine .kamonyi musambira manyana Mana WE ibyo yankoreye nimana ibizi yantanye umwana wimyaka 3 ubu yujuje inyaka 5 ntanazi uko ameze cg angana namubwiyeko umwana yatangiye akuka amenyo arantuka bikaze twari tumaranye imyaka 7 muzana ntakintu yaje afite ibyo munzu byose yansanganye yarabijyanye ntamugabo urata umwana muriwese abadamu ni bumve ko bafatanya kurera nabo bashakanye binyuze kumana ubu ndikurera ngenyine gusa ndatabaje mfite agahinda mumutima kandi ibyisi bikenewe nabagore mumpe ihumure umwana NTAKIRUTIMANA Blessing Kenive nakurire kurama nubwo ndera ngenyine ubuzima arimwo ubu abe ntibazabubemwo kuko sinzi niba ntabikomere azakurana MANA nuduhe ingabire yo kwihangana. pe gusa umunsi mwiza wumwana bye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *