Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yasobanuye ko abayisilamu batanga ibitambo ku munsi mukuru wa “EID Al-Ad’ha” kubera gukurikiza imigenzo y’Intumwa y’Imana, Ibrahim wageragejwe n’Imana ngo atambe umwana we amubaze ariko Imana Ikamushumbusha intama.
Ubusanzwe ku Isi hose, bagira umunsi ngarukamwaka w’igitambo, aho buri muyisilamu wese ubifitiye ubushobozi aba agomba kubaga itungo uhereye ku intama, ihene cyangwa inka, ntakindi agamije uretse gushyira mu bikorwa itegeko ry’Imana ryo gutanga igitambo ku munsi wa “Eid Al-Ad’ha” ufite igisobanuro kinini ku mateka y’idini ya Islamu ku Isi.
Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mukuru wa “Eid Al-Ad’ha” ku wa gatanu tariki ya 6 Kamena 2025, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yasobanuye aho abayisilamu bakomora umugenzo wo gutanga iki gitambo, ndetse avuga ko umusogokuruza wa bo, Intumwa y’Imana, Ibrahim (Aburahamu), ari we babikomoraho nyuma y’uko ubwo yari ageze mu zabukuru yahawe Imana Yamuhaye umwana ariko ikanamugerageza.
Ati “Ubwo Intumwa y’Imana, Ibrahim (Imana iyihe amahoro n’umugisha) yari igeze mu zabukuru ndetse we n’umugore we barihebye ko nta rubyaro bazabona, baje kugendererwa n’abamalayika b’Imana, bamuha ubutumwa bwiza ko azibaruka umwana w’umuhungu kandi uzaba umugisha kuri bo.”
“Umuryango wa Ibrahim waje kwibaruka umwana w’umuhungu, bamwita Ismail. Ubwo umwana yari ageze mu kigero gishimishije cyo kujya agendana n’ababyeyi be, Imana Yaje kugerageza Ibrahim. Yaroteshejwe ko agomba kubaga umwana we akamutangaho igitambo.”
Sheikh Sindayigaya, yakomeje avuga ko ubwo iyi ntumwa y’Imana yarotaga abaga umwana we, Ismail ndetse akamutangaho igitambo, atigeze azuyaza ahubwo ko ryari itegeko riturutse kuri Allah kuko Intumwa z’Imana zitagiraga inzozi zisanzwe. Bwaracyeye aragenda abwira umwana we icyo yategetswe n’Imana, maze umuhungu we aramubwira ati dawe, kora ibyo wategetswe n’Imana wenda uzansanga mu bihanganye kubera Allah.
Ati “Ibrahim yafashe umwana we, aramuryamisha, azana icyuma ariko ahita yumva ijwi rimubwira ko ibye yamaze kubikora. Imana Yahise imushumbusha intama nziza maze arayibaga mu cyimbo cy’umwana we. Abayisilamu rero ni aho dukomora umugenzo wo gutanga igitambo ku munsi mwiza nk’uyu.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi ntumwa y’Imana, Ibrahim, bamwigiraho byinshi birimo gukunda Igihugu, kwicisha bugufi ndetse no kugira imyemerere ihamye itajegajega.
Ati “Ubundi Aburahamu tumwigiraho amasomo menshi, arimo kugira umuryango no kuwuha agaciro. Amasomo ya kabiri ni ukubaha Imana mu buryo bw’ikirenga. Ubundi icyari kigambiriwe kuri Aburaham nta bwo kwari ugutamba umwana we ahubwo byari ukugerageza ukwemera kwe no guca bugufi by’ukuri.”
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yakomeje avuga ko umunsi wa “Eid Al Ad’ha”, ari umwe mu minsi mikuru ikomeye mu idini ya Islam, abasaba kuwizihiza mu byishimo kandi barangwa n’urukundo.
Ati “Igitambo ni inyungu yo kwimakaza urukundo ariko ni n’ifunguro rifasha n’abatishoboye kugira ngo na bo bishimane n’imiryango ya bo ku munsi w’ilayidi kuko ari umunsi w’ibyishimo.”
Muri uyu mwaka, hari hateguwe ingengo y’imari ingana na miliyoni 190 Frw yaguzwemo inka zirenga 300 zabazwe hagamijwe kwifatanya n’abatishoboye gusangira ilaidi. Yerekanye ko muri iyo ngengo y’imari yakoreshejwe harimo inkunga Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wahawe n’abagiraneza bo mu Budage no muri Turikiya.
Sheikh Sindyigaya, yavuze ko izo nka zirenga 300 buri imwe igomba gutwara nibura ibihumbi birenga 630 Frw kugeza ibazwe.



UMUSEKE.RW