Muhanga: Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga buvuga ko bwasanze umugabo w’imyaka 31 mu mugozi bikekwa ko yiyahuye.
Byabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Kamena 2025. Amakuru avuga ko intandaro y’urupfu rwe yaturutse ku mafaranga umugore we yakoresheje asana inzu babamo.
Zigiranyirazo Joseph yari atuye mu Mudugudu wa Busindi, Akagari ka Rukeri, Umurenge wa Kiyumba.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba, Gakwerere Eraste, yabwiye UMUSEKE ko Nyakwigendera wari usanzwe akorera akazi ke muri Uganda, yagarutse mu rugo asanga umugore we hari amafaranga angana n’ibihumbi 170 frw (170.000frw) y’ingurane ku butaka bari bafite ahubatswe urugomero rwa Nyabarongo ya II, ayakoresha mu gusana inzu batuyemo.
Gitifu Gakwerere avuga ko ikoreshwa ry’ayo mafaranga atigeze aryakira neza, kuko yahise abwira mushiki we ko atakwihanganira iki cyemezo umugore yafashe batacyumvikanyeho .
Ati”Yahise yinjira iwe mu rugo saa tanu za ku manywa abana n’umugore badahari afungura Radiyo afata Urwego n’umugozi arizirika dusanga yashizemo umwuka.”
Gakwerere avuga ko nta yandi makimbirane aba bombi bari basanganywe usibye ayo mafaranga umugore we yakoresheje asana inzu batuyemo.
Gitifu w’Umurenge avuga ko bajyanye n’abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB, basanga umurambo wa Zigiranyirazo ukiri mu mugozi kandi nyirawo yarangije gupfa.
Yongeraho ko uyu nyakwigendera agomba gushyingurwa bitarenze ejo kuwa kane.
Avuga ko RIB yarangije gukora iperereza ku rupfu rwa Zigiranyirazo Joseph.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga