Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Youtong yagonze inzu ikatirwamo amatike igikuta kigwira abantu barimo barakomereka.
Iyi mpanuka yabaye ahagana Saa sita n’igice (12h30) z’amanywa, mu Murenge wa Kimisagara mu kagari ka Kimisagara, mu Mudugudu wa Nyabugogo,mu karere ka Nyarugenge.
Imodoka yavaga mu Mujyi rekeza muri gare mpuzamahanga ya Nyabugogo, igonga urukuta rw’inzu ikatirwamo amatike abantu 11 barakomereka byoroheje nk’uko Polisi y’u Rwanda yabibwiye UMUSEKE.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye UMUSEKE ko “Ubwo iyi modoka yari ivuye mu Mujyi, imaze gukata ‘feux-rouge ‘ zo haruguru ya gare [Nyabugogo] yagonze imodoka byari bikurikiranye na zo zigenda zigongana.”
Ikindi nuko iyo modoka itari ifite abagenzi yakomeje ikagonga urukuta rw’inzu yo muri gare rugasenyuka.
SP Kayigi avuga ko muri iyi mpanuka nta muntu witabye Imana ahubwo hakomeretse byoroheje abantu 11 barimo abari mu nzu n’abari hanze yayo, ndetse hanngirika ibinyabiziga bitatu.
SP Kayigi avuga ko kugeza ubu hagikurikiranywa icyateye iyi mpanuka. Yongeraho ko abakomeretse bajyanwe mu Bitaro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yasabye abashoferi kwirinda uburangare.
Ati “Tuributsa abashoferi kwirinda uburangare n’andi makosa yo mu muhanda arimo kunyura aho nabi,kutubahiriza ibyapa no gutwara bakorera ku jisho kuko biteza impanuka.”

UMUSEKE.RW
Imana ibarinde kd ibahe gukira