Prof. Emile Mworoha, Umurundi w’inararibonye akaba n’umwarimu wa kaminuza mu mateka, yitabye Imana ku wa 19 Kamena 2025 aguye mu Bufaransa.
Prof. Mworoha yavutse mu mwaka wa 1940 i Ramvya, muri komine Muruta, mu ntara ya Kayanza. Yize amashuri abanza muri komine Gatara guhera mu 1949 kugeza mu 1953.
Guhera mu 1954 kugeza mu 1960, yize mu ishuri nderabarezi rya Musenyi, nyuma akomereza i Ngozi, aho yahawe impamyabushobozi y’umwuga wo kwigisha mu 1965.
Emile Mworoha yakomereje amasomo ye muri Kaminuza y’Inderabarezi (ENS), aho yahawe impamyabushobozi mu 1968, imwemerera kwigisha Isomo ry’Ubumenyi bw’Isi, Amateka n’Igifaransa.
Mworoha yahise abona amahirwe yo kujya kwiga mu Bufaransa amasomo ya Master, ayarangiza mu 1975 maze agaruka gukorera muri ENS.
Kuva mu 1976 kugeza mu 1978, Emile Mworoha yari Minisitiri w’Urubyiruko, Imikino n’Umuco. Hagati ya 1978 na 1987, yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya UPRONA, anayobora Inama Nshingamateka kuva mu 1982 kugeza mu 1987.
Iyi nararibonye mu mateka y’u Burundi yakoze no mu mashyirahamwe mpuzamahanga, harimo na UNESCO.
Kuva mu 1998 kugeza mu 2004, Emile Mworoha yari Umudepite , anatanga amasomo muri kaminuza. Yakomeje kwigisha kugeza igihe yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2012.
Mu mwaka wa 2017, abarimu bo muri Kaminuza y’u Burundi n’izindi kaminuza zo hirya no hino ku Isi basohoye igitabo kigaragaza uruhare rwa Prof. Emile Mworoha mu kwandika amateka y’u Burundi.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW