Umuramyi Umutesi Neema yasohoye indirimbo yise ‘Sinzahava’ isaba abantu kwishingikiriza Yesu Kristo mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Ni indirimbo yagiye hanze kuru uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2025, isohoka mu majwi n’amashusho ku murongo wa YouTube uri mu mazina ya Umutesi Neema.
Mu kiganiro na UMUSEKE, umuramyi Neema yavuze ko amaze igihe mu muziki nk’inzira yahisemo mu kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Ati “Ibihe byose dusigaje ku Isi ni ugukora cyane twagura ubwami bw’Imana no kugira ngo tuzane benshi kuri Kristo, ubundi twe gucogora nitutagwa isari tuzasarura kuko amakamba y’ibyiza twakoze aradutegereje mu ijuru.”
Yavuze ko iyi ndirimbo ye Sinzahava ishingiye ku magambo ari muri Bibiliya mu gitabo cy’Abafilipi 4:13, ahagira hati “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.”
Usibye iyi ndirimbo Sinzahava, Neema Umutesi asanganywe izindi ndirimbo zihimbaza Imana zirimo Ndi Amahoro, Ndashinganye, Nyobora na Ukwiriye Gushimwa.
Yasabye abakunzi be kumuba hafi, kuko ari bo maboko ye kandi abizeza gukora cyane.
Reba indirimbo SINZAHAVA