Wenda nimva hano bazagaruka – Amrouche avuga kuri York na Sahabo

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Adel Amrouche, yarahiye ko atazigera yongera guhamagara na rimwe, Hakim Sahabo na Rafael York mu ikipe mu gihe cyose akiri umutoza wa yo.

Mu minsi ishize, ni bwo hamenyekamanye amakuru avuga ko Hakim Sahabo atitabiriye ubutumire bw’ikipe y’Igihugu, Amavubi, nyuma yo kubwira umutoza, Adel ko akeneye ikiruhuko. Nyuma y’aho gato, mugenzi we, Rafael York nawe ntiyabashije kuboneka mu mwiherero na bagenzi be ku mpamvu we avuga ko ari iz’uburwayi n’ubwo umutoza atabyemeye.

Aganira n’abanyamakuru mbere yo gukina umukino wa mbere wa gicuti na Algérie, Adel Amrouche utoza Amavubi, yavuze ko aba basore bombi atazigera na rimwe yongera kubahamagara mu gihe cyose akiri umutoza. Yavuze ko nta n’umwe ukwiye gukina n’ibendera ry’Igihugu.

Uyu mutoza yavuze ko ari iby’agaciro gukina umukino wa gicuti na Algérie kuko intego ya wo nyamukuru ari ukureba urwego rw’abakinnyi ariko bitangaje kubona abakinnyi bifata bagakanga kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu.

Ati “Mu by’ukuri uyu ni umukino turi gusuzumaho bamwe mu bakinnyi, mu rwego rwo kubaka ikipe nshya. Hari bamwe bayikuyemo nta ruhare nabigizemo ahubwo bigira mu bindi barutisha igihugu. Twe duhari turi kureba ejo heza h’ikipe yacu.”

“Ni amahirwe kuri twe kuba tugiye gukina uyu mukino kuko turaba duhanganye n’ikipe ikomeye kandi ifite abafana. Abakinnyi baje mu Ikipe y’Igihugu bameze neza kandi ndabishimiye.”

Amrouche ukomoka muri iki gihugu, akomeza avuga ko yababajwe cyane n’abakinnyi barimo Rafael York na Hakim Sahabo banze gukinira Amavubi, we akabifata nko gukinisha ibendera ry’igihugu.

Ati “Hari ibyo ntishimiye kuko hari imico umuntu akwiriye gukosora igihe yambaye iri bendera. Iri bendera ntabwo ari iryo gukinishwa, nta n’umwe uri hejuru yaryo. Ubwo nabonaga hari abanze guhagararira igihugu, naratunguwe cyane kuko ni ukwirengagiza amateka yacyo.”

“Abo rero ntibakiri inshuti zanjye ntibazigera banaba zo. Nimushake mubyandike mubishyire aho ari ho hose, mubamamaze haba kuri Facebook n’ahandi. Ntibazagaruka na rimwe. Iri bendera rirabaruta cyane. Nta muntu ukina n’ikipe y’igihugu, wenda nimva hano bazagaruka, ariko igihe nkihari mubibagirwe.”

Adel w’imyaka 57, avuga ko ikimuraje inshinga ari ukubaka ikipe itera imbere kandi y’abakinyi bakunda igihugu, aho gukinisha abakinnyi bishyurwa kugira ngo bagihagararire.

Ati “Ngendera mu murongo wa Perezida w’Igihugu [Paul Kagame]. Twifuza igihugu gitera imbere, kirimo kubaha no kugikunda. Ndashaka abakinnyi nibashake babe bari hasi ariko bafite umutima. Wa mukinnyi udasaba amafaranga ngo ahagararire igihugu.”

Ibi bije byiyongera ku byo uwo Adel yasimbuye, Trosten Frank Spittler, yigeze kuvuga kuri aba basore bombi ubwo yavugaga ko bagoye kubera imyitwarire ya bo mibi, ndetse byaje no gutuma atongera kubahamagara mu ikipe y’Igihugu.

Kuri uyu wa kane, Amavubi arakina na Algérie umukino wa mbere wa gicuti kuri Stade Chahid Hamlaoui Stadium Saa kumi n’imwe z’amanywa za Kigali. Undi mukino uteganyijwe tariki ya 9 Kamena uyu mwaka aho biteganyijwe ko u Rwanda ruzakina n’ikipe ya CHAN ya Algérie.

Adel Amrouche yavuze ko atazongera guhamagara Rafael York na Hakim Sahabo mu gihe akiri umutoza w’Amavubi
Rafael York yongeye gucibwa mu Amavubi
York na Sahabo bongeye gucibwa mu Amavubi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi