Yampano ategerejwe mu gitaramo i Rubavu

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Yampano

Umuhanzi Uworizagwira Florien, uzwi cyane nka Yampano, wamamaye mu ndirimbo zigaruka ku buzima bushaririye n’urukundo, ndetse umaze kwigarurira imitima ya benshi, ategerejwe mu gitaramo gikomeye i Rubavu.

Yampano akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Uworizagwira’, ‘Mayibobo’, ‘Cano’, ‘Nuwande’, ‘Priave’, ‘Ngo’, ‘Sibyanjye’, ‘Uwomuntu’, ‘Metereze’ n’izindi.

Uyu munyempano udashidikanywaho ategerejwe mu Murenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu, mu gitaramo cyiswe ‘The Classic Sunday’ cyateguwe na Ingagi Bar.

Iki gitaramo kizayoborwa na MC Broskiee, umwe mu bashyushyarugamba b’inararibonye mu Karere ka Rubavu. Kizabera muri Ingagi Bar ku Kabali, ku Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2025.

Uyu musore uvuka mu karere ka Nyamasheke avuga ko yiyise Yampano nyuma yo kubona ko mu muryango we ariwe wenyine wabaye umuhanzi usibye se wacuranze gitari muri korali.

Yampano ari mu bamaze kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu kwandika ndetse no kuririmba mu ijwi rinyura amatwi ya benshi.

Ntirenganya William, Umuyobozi wa Ingagi Bar, yabwiye UMUSEKE ko abanya-Rubavu bakwiye kuza gutaramana na Yampano, avuga ko ari umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe itanga icyizere cy’ejo hazaza h’umuziki nyarwanda.

Ati: “Turifuza ko abantu baza kumushyigikira, kugira ngo akomeze kubona icyizere n’imbaraga zo gukora ibintu byinshi byiza kurushaho.”

Yakanguriye abazitabira iki gitaramo kuza bambaye neza, kuko hazanagenerwa igihembo ku bakundana (Couple) bazaba bambaye neza kurusha abandi.

Selekta Dady, umwe mu b’inzobere mu kuvanga imiziki, azasusurutsa abazitabira igitaramo cya Uworizagwira muri Ingagi Bar.

Hazaba akarusho ku gitsinagore kuko kwinjira ari ubuntu, mu gihe abasore n’abagabo bazishyura 3,000 Frw.

Selekta Dady, Yampano na Ntirenganya wabatumiye gutaramira Ku Kabali

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi