AFC/M23 igiye gutangaza ku hazaza hayo

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
AFC/M23 igiye gutangaza ku hazaza hayo

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rigiye gutangaza ku ruhande ihagazeho ku bijyanye n’ibiganiro bya Doha muri Qatar, uyu mutwe umazemo iminsi n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ni mu kiganiro iri huriro riza kugirana n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2025,  saa cyenda z’amanywa z’i Goma no mu Rwanda.

AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riheruka gukura  intumwa zaryo mu biganiro by’amahoro byaberaga i Doha muri Qatar.

Ibi byateye benshi kwibaza ahazaza h’iri huriro ku bijyanye no kumvikana  n’ubutegetsi bwa Tshisekedi .

Icyakora nubwo hajemo kidobya, iWashington amateka yarandikwaga ubwo intumwa z’u Rwanda n’iza RDCongo zashyiraga umukono ku masezerano agamije kurangiza intambara mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Amakuru avuga ko I Doha impande zombi zananiwe kumvikana.

AFC/M23 yasabwaga kuva mu bice igenzura mu rwego rwo kwerekana ko ishaka amahoro, mu ntangiriro za Mata yavuye mu mujyi wa Walikale no mu bindi bice biwukikije.

Iri huriro na ryo ryahaye Leta ya RDC urutonde rw’abantu 700 bafunzwe bakekwaho gukorana na ryo, riyisaba kubafungura. Mu gusubiza, yafunguye batanu batari ku rutonde.

Kuwa 30 Kamena uyu mwaka AFC/M23 yavuze ko nyuma y’amasaha 72, i Washington habaye amasezerano  hagati y’uRwanda na RDC, ubutegetsi bwa Kinshasa bwarashe ku baturage b’I Minembwe mu ntara ya Kivu y’Epfo,  bukoresheje indege,ibintu iri huriro rifata nko gukomeza kubashozaho intambara.

AFC/M23   ivuga kandi ko  ibijyanye n’agahenge byirengagijwe aho abaturage bo muri  Kanyola,Kabare,Kigogo,Kadasomwa,Nyabiondo   bakorewe ubwicanyi n’igisirikare cy’uburundi gifatanyije na FRLR na Wazalendo .

AFC/M23 isaba ko ibi bikorwa byibasira Abanyamulenge bihagarara ako kanya.

AFC/M23 ihagaze he ku masezerano ya Washngton

Umuyobozi w’ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille Nanga aheruka gutangaza ko bashyigikiye amahoro bityo ari intambwe nto yatewe.

Ati “Twemera ibikorwa byose bigamije amahoro, byaba iby’imbere mu gihugu, ibyo ku rwego rw’akarere, cyangwa mpuzamahanga. Amasezerano yasinyiwe i Washington tariki 27/06/2025 hagati ya Repubulika y’u Rwanda, n’ubutegetsi butemewe bwamunzwe na ruswa bw’i Kinshasa, ni intambwe nto ariko ifite akamaro, twarabyakiriye.”

Yavuze ko ayo masezerano akora ku kantu gato ku mpamvu nyazo ziteza intambara muri Congo.

Ati “Kubeshya ku rwego mpuazamahanga ko nta kibazo kiri muri Congo, ko gusa ari intambara hagati ya Kigali na Kinshasa, ni ikinyoma kitakwemerwa ni yo mpamvu AFC/M23 yishimira inzira ya Doha igirwamo uruhare na leta ya Qatar, igasaba ubutegetsi bw’I Kinshasa kugirana ibiganiro bitaziguye n’umuryango wacu kugira ngo tuganire ku mpamvu  nyazo z’imizi y’ibibazo biri muri Congo.”

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi