Mu birori byabereye ku Mulindi wa Byumba byiswe “APR FC ku Ivuko”, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yasangije Abanyarwanda amateka y’uko ikipe y’Ingabo yavutse n’impamvu itihariye ibikombe byose bikinirwa mu Gihugu mu myaka 32 ishize ishinzwe.
Ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, ni bwo Abanyarwanda bizihizaga Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31. Ni umunsi ngarukamwaka Abanyarwanda bibukiranya byinshi byaranze Amateka ya bo nyuma y’uko Ingabo zahoze ari RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Muri uyu mwaka, uyu munsi wahujwe n’umuhango wo gusubiza APR FC aho yavukiye ku Mulindi wa Byumba, mu birori byiswe “APR FC ku Ivuko”, byari bigamije gusobanurira abato n’abandi batayazi, amateka yaranze iyi kipe y’Ingabo yizihizaga imyaka 32 imaze ishinzwe.
Ibi birori byari byitabiriwe n’Abayobozi batandukanye b’Igihugu, barimo Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvénal, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, Umuyobozi wa APR FC, Brig. Gen. Déo Rusanganwa, Gen. Ibingira Fred, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzobonimpa Emmanuel, Perezida wa Ferwafa, Munyantwali Alphonse, abayobozi b’amakipe atandukaye arimo Rayon Sports na Kiyovu Sports n’abandi.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abakunzi ba APR FC benshi, wabimburiwe n’imbyino za Kinyarwanda, aho itorero ryari ryateganyijwe ryasusurikije abitabiriye uyu muhango bose ari na ko baha ikaze abaje babagana.
Hakurikiyeho umukino w’ubusabane wahuje abashinze APR FC [Mulindi FC] n’abayobozi b’Akarere ka Gicumbi maze umukino urangira banganyije igitego 1-1. Ubwo yafataga ijambo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yibukije Abanyarwanda ko kimwe mu byafashije ikipe y’Ingabo kwegukana ibikombe 23 bya shampiyona ifite kuva yashingwa, ari ikinyabupfura cyayiranze kuva yashingwa.
Uyu Muyobozi yavuze Amateka akomeye y’iyi kipe arimo ko mu byatumye ishingwa, harimo ko Abanyarwanda bari barahejwe mu Gihugu cya bo bagahezwa ishyanga, bigasaba ubwitange burenze ubushobozi bari bafite ariko bakabasha guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Gen. Mubarakh, yavuze ko APR FC ishingwa, hatari hagamijwe urugamba ahubwo byari uburyo bwo gushaka ubworoherane n’Ubumwe bw’Abanyarwanda bitewe n’uko bamwe bari baracengejwemo amacakubiri n’abayoboraga u Rwanda icyo gihe.
Ati “Guhera icyo gihe APR FC ivuka, yashyize imbere ikinyabupfura, guhesha ishema Abanyarwanda no kwitwara neza kugeza ubwo nyuma y’imyaka 32 kuri ubu imaze kugira ibikombe 23 yonyine.”
Yakomeje avuga ko nk’ikipe ibitse Amateka akomeye y’Igihugu, bitari bikwiye ko yiharira ibikombe yonyine ari na yo mpamvu kugeza ubu ibindi birindwi bya shampiyona byegukanywe n’andi makipe.
Uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yakomeje avuga ko u Rwanda rwatangiye icyerekezo cy’Iterambere kandi buri Munyarwanda asabwa kubungabunga ibyagezweho kuko hari n’abatakarije ubuzima mu Kubohora Igihugu n’Abanyarwanda bicwaga kandi bikaba byaragezweho.
Yavuze kandi ko Abanyarwanda bakwiye kwigira ku bwitange Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yagize kugira ngo habeho guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bikarangira intsinzi ibonetse.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, nawe yasabye abatuye muri iyi Ntara abereye umuyobozi, gusigasira ibyagezweho ndetse abibutsa ko kugira ngo bigerweho hari abagize ubwitange bukomeye atari ibintu byizanye.
Ati “Ni umunsi twizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31 ariko kandi abaturage bacu barasabwa kumenya ko bitikoze ahubwo ko byasabye Ubutwari ndengakamere. Dufatanye kubaka Ubumwe nk’abenegihugu ndetse no kurushaho kwerekeza aheza u Rwanda ruzira amacakubiri.”
Minisitiri w’Ingabobo, Marizamunda, yatangaje ko APR FC ikwiye kuba ikipe y’icyitegererezo ku Banyarwanda no muri Afurika kuko ifite igisobanuro kinini ku mateka y’Abanyarwanda.
Ati “Uyu munsi twahuriye hano ku Mulindi, si ku kibuga cy’umupira gusa, ahubwo ni ku butaka budasanzwe aho amateka y’igihugu cyacu yatangiriye guhinduka.”
“Uyu munsi twizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31, ntitwibuka gusa urugendo rw’igihugu cyacu, ahubwo turanibuka imyaka 32 APR FC imaze ishinzwe. Tunashima umurage w’ikirenga wa APR FC, ikipe yabaye ishusho y’impinduka u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 32 ishize.”
“Nk’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo yabivuze, mu myaka 32 ishize APR yageze kuri byinshi. Mwumvise ibikombe byinshi yatwaye yaba mu rwego rw’igihugu no mu rwego rw’Akarere, ngira ngo yatwaye n’igikombe cya CECAFA, icyo gikombe na cyo iragifite.”
“Ikipe ya APR FC muri ibyo byose yatwaye ndetse n’ibyo yahariye abo bahiganwa, yagiye igaragaza ikimenyetso cyo guharanira intsinzi buri gihe, ikinyabupfura n’ishema ry’igihugu cyacu.”
“Ariko ibikombe si byo byonyine bituranga, ibikorwa bya APR FC mu guteza imbere siporo mu Rwanda, mu guteza imbere umupira w’amaguru birivugira. Uruhare APR FC igira mu Ikipe y’Igihugu, uruhare igira mu kuzamura impano z’abakiri bato no guha abakinnyi andi makipe ntawarushidikanyaho.”
“APR ni ikipe yabaye impano, yabyaye impano kandi igaragaza ubunyangamugayo no gukorera hamwe, ibyo byose bikaba bifite imizi mu muco wo kubohora igihugu cyacu.”
“Intego yacu nka APR FC ni ukubaka ikipe y’icyitegererezo mu gihugu, mu karere no ku Mugabane wa Afurika. Tukaba rero dufite inshingano zo kurera no gutoza abakinnyi b’intangarugero, bafite imyitwarire n’uburere byiza byubakiye ku rukundo rw’igihugu n’ishyaka ryo gukora ibidasanzwe kandi bakabera urubyiruko rw’u Rwanda icyitegererezo.”
“Ibirori by’uyu munsi birongera kutwibutsa ko siporo kimwe no kubohora igihugu cyacu ari urugendo rusaba ubufatanye, rusaba kugira icyizerekezo, kwitanga no kwizera ko hari ikiruta inyungu y’umuntu ku giti cye. Mu gihe tuzirikana intsinzi z’ahashize, tunategura intsinzi ziri imbere, tuyoborwe iteka n’ubushake budakuka bushingiye ku mahame yo kwibohora.”
“Umuriro wo kwibohora ukomeze ucannye kuri buri gitego no muri buri mukino, n’ubuzima bwose buhinduke.
Nyuma y’ubutumwa butandukanye bw’abayobozi batandukanye, abakunzi ba APR FC batanze inka eshatu zagenewe abamugariye ku rugamba rwo Kubohora Igihugu. Ibi byakozwe hagamijwe kuzirikana ubwitange n’Indangagaciro byaranze kugira ngo basigasire ubuzima bw’Abanyarwanda.
Herekanywe kandi ibirango bishya bya APR FC birimo Intare ifashe umupira mu majanja. Havuzwe kandi ko hagiye gushyirwaho amakarita aranga abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo ndetse babwirwa ko bazamurikirwa igishushanyo mbonera cy’ahazubakwa stade ya yo.
Ureste umukino wahuje abashinze iyi kipe y’Ingabo n’abayobozi b’Akarere ka Gicumbi, hanabaye uwahuje APR FC na Gicumbi FC warangiye amakipe yombi aguye miswi anganya igitego 1-1. Wabaye umwanya kandi wo kwereka abafana ikipe ya bo izifashishwa mu marushanwa y’umwaka w’imikino 2025/2026.










UMUSEKE.RW/EVENCE NGIRABATWARE