Nyanza: Abarokotse jenoside batishoboye bahawe inka 

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Ubuyobozi bw'ibitaro bya Kacyiru bushyikiriza Inka uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Ubuyobozi bw’I Bitaro bya Kacyiru bwagabiye inka 10 abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu karere ka Nyanza ngo zibafashe kwiteza imbere.

Abagabiwe inka ni abo mu Murenge wa Muyira na Kibirizi mu karere ka Nyanza.

Ni igikorwa cyakozwe n’abakozi b’ibitaro bya Kacyiru nk’umusanzu batanga buri mwaka mu rwego rwo gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 batishoboye aho batanga igice cy’umushahara w’amezi abiri(Mata na Gicurasi) kugirango ziriya nka zigurwe.

Munyaburanga Evariste uhagarariye imiryango yahawe inka yavuze ko u Rwanda rwababatije none n’ibitaro bya Kacyiru bije kubakomeza .

Yagize ati”Tugiye kongera gucanira, dusubize ibyansi ku ruhimbi, tuzita kuri izi nka, zizororoke, zivaneho ubukene,imirire mibi n’igwingira.

Umuyobozi w’iBitaro bya Kacyiru, CP(Rtd) Daniel Nyamwasa, yabwiye abagabiwe inka kuzirahira Perezida Paul Kagame wahagaritse jenoside yakorewe abatutsi 1994 akanakomeza kwita ku mibereho y’abarokotse jenoside.

Yagize ati”Nyakubahwa Perezida Kagame yanashimangiye gahunda yo kubabarira, ubumwe n’ubwiyunge asubiza agaciro Abanyarwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nadine Kayitesi, yashimiye abakozi b’ibitaro bya Kacyiru igikorwa bakoze.

Yagize ati”Turabizeza ko izi nka zigiye guhindura ubuzima bw’aba baturage kandi tuzakomeza gufatanya nabo kugira ngo zigire umumaro urambye.”

Ibitaro bya Kacyiru bimaze kugabira inka abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi 1994 batishoboye buri mwaka aho bamaze guha inka imiryango 90.

Bikorwa bishingiye ku ntego y’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, binyuze muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda.

Abakozi b’ibitaro bya Kacyiru kandi babanje gusura urwibutso rwa jenoside rw’Amayaga bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Abakozi b’ibitaro bya Kacyiru n’izindi nzego basuye urwibutso rw’Amayaga
Inka zatanzwe zose hamwe ni 10

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi