Rafael Osaluwe mu mari ziri ku isoko

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutandukana na Al-Salam Sports Club yo mu cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudité, Umunya-Nigeria, Rafael Osaluwe Oliseh udafite ikipe kugeza ubu, ari gushaka akazi i Kigali.

Muri Nzeri 2024, ni bwo Osaluwe yerekeje mu cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudité mu kipe ya Al-Salam Sports Club. Ni nyuma y’uko yari atandukanye na AS Kigali yari yajemo atijwe na Rayon Sports.

Uyu munya-Nigeria ukina hagati mu kibuga afasha ba myugariro, ubu ari mu bakinnyi badafite amasezerano y’ikipe iyo ari yo yose [free agent]. Amakuru avuga ko hari abamurebye ijisho ryiza muri Police FC ariko imibare ikicwa n’umubare w’abanyamahanga benshi iyi kipe ifite ubu.

Osaluwe umaze iminsi ari i Kigali, yakiniraga ikipe yitwa Stella FC mu irushanwa “Esperance Football Tournament 2025” riri kubera kuri Tapis Rouge i Nyamirambo. Ni umukinnyi wanaciye muri Bugesera FC mbere yo kujya muri Gikundiro.

Uretse uyu musore ukomoka muri Nigeria, abandi bakinnyi beza badafite akazi ubu barimo nka Uzabumwana Birarry ukomoka mu Akarere ka Rubavu, Emmanuel Okwi, Hussein Shaban Tchabalala, Ishimwe Saleh, Nkubana Marc, Cuzuzo Gaël, Benedata Janvier, Haruna Niyonzima n’abandi.

Rafael Osaluwe yasoje amasezerano muri Al-Salam Sports Club yo mu cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudité
Yari amaze iminsi muri Aziya
Ni umusore wamenyekaniye muri Bugesera FC
Yakiniraga Stella FC muri Esperance Football Tournament 2025 [11]
Ni umusore waciye muri Rayon Sports
Mbere yo kuva mu Rwanda, yagiye afasha AS Kigali
Emmanuel Okwi ari mu badafite akazi ubu
Birrary (13) wakiniraga Etincelles FC, ari mu beza bari ku isoko
Ni umusore wari ufite umwanya ubanzamo muri Etincelles FC


UMUSEKE.RW

Yisangize abandi