Nyamasheke: Abagore bafasha abandi guhindura imyumvire mu buhinzi bahawe telefoni zigezweho

webmaster webmaster

Nyamasheke: Abagore basaga 100 b’akangurambaga bubuhinzi bahawe telefone zigezweho zizajya zibafasha  mu kubona serivisi zitandukanye zifashishwa mu buhinzi n’ubworozi.

Minisitiri Ingabire Paula aha umwe mu bafashamyumvire mu buhinzi telefoni igezweho

Mu rwego rwo gusoza ukwezi mpuzamahanga kwahariwe umugore muri gahunda ya Connect Rwanda abagore bibumbiye mu makopretive y’ubuhibzi n’ubworozi 163 bo mu Karere ka Nyamasheke bashyikirijwe telefone zigezweho zizajya zibafasha kumenya amakuru atandukanye by’umwihariko ay’ubuhinzi n’ubworozi.

Zatanzwe ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, abazihawe bavuga ko zigiye kubafasha kumenya iteganyagihe uko ryifashe no gushaka amasoko y’umusaruro beza batumize n’amafumbire ku gihe.

Musabe Cecile yagize ati “Hari igihe nashakaga gutumiza imyaka cyangwa ifumbire bigatinda kutugeraho kubera ko ntarimfite smart phone, kuva nyibonye akazi kagiye kugenda neza, ngiye kwegera ba badamu bo hasi badafite ubushobozi dukoreshe ikoranabuhanga mbigishe uburyo  dutumiza imyaka igihe kitaturenzeho, izampugura inyereke uko abandi bari gukora.”

Nyiraneza Adria wo mu Murenge wa Kanjongo yagize ati “Iyi telefoni bampaye ngiye gushaka ukuntu bagebzi bange tubana mu bamamaza ubuhinzi tujya ku rubuga umuntu wese icyo akeneye tujye tuboherereza, niba hari ahantu twabonye isoko duhamagarane, baraturuhuye cyane  no mu mahanga tuzajya tugerayo,  telefoni ntoya ntabwo uyishyiramo amafoto.”

Bakomeza bavuga ko bahuguwe ku buryo zikoreshwa nubwo bagorwa no kumenya indimi z’amahanga ziri muri telefoni ngo nta mpungenge bafite kuko bafite abana bize bazajya babafasha kuzisobanukirwa.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, INGABIRE Paula yavuze ko ari ukubimbura gahunda zo guhamagarira Abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga rya telephone zigezweho.

Yagize ati “Mukwizihiza ukwezi mpuzamahamga kwahariwe abari n’abategarugori twahisemo  kuba twashimira tugakangurira abari n’abategarugori bari mu mwuga w’ubuhizi bibumbiye mu makoperative, bafite akamaro kanini n’umusaruro kuba bagera kuri bagenzi babo bakabasangiza amakuru n’ibikenewe byose kugira ngo barusheho kongera umusaruro, telefoni zizabafasha kubahuza n’amasoko, bazamenya imihindagurikire y’igihe.”

Minisitiri Ingabire Paula yakomeje avuga ko kubahugura bizakomeza kugira ngo ubimenyi babusangize n’abandi.

- Advertisement -

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko umufashamyumvire mu buhinzi umwe afasha abahinzi 4,000.

Ubukangurambaga bwa Connect Rwanda bwatangijwe mu Ukuboza 2019 hagamijwe kugenera abaturage telephone ngendanwa zigezweho mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Muhire Donatien / Umuseke.rw/ i Nyamasheke