Dady De Maximo wabaye Umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda akaza kujya kuba mu Bufaransa akahakomereza umwuga we nk’umunyamideri, yasubije Clarisse Karasira wavuze ko abageni bagaragaye barenze ku mabwiriza ya Covid-19 batari bakwiye guhanwa mu buryo bahanwemo.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo hasohotse amafoto ndetse n’inkuru zivuga ku bageni bagaragaye muri stade, Police ivuga ko batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Kuva icyo gihe Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga bazigiyeho ndetse batangira gutanga ibitekerezo bitandukanye, bamwe bavuga ko Polisi yakoze ibidakwiye abandi bakavuga ko byari bikwiye mu buryo bwo kurinda Abanyarwanda.
Claririsse Karasira yavuze ko adashyigikiye ibyo Police yakoze, avuga ko bariya bantu bari guhanwa mu bundi buryo butari ukuraranya abakwe na ba nyirabukwe muri Stade.
Dady De Maximo yabwiye Clarisse Karasira ko, kuba hariho amabwiriza ndetse hariho n’abo yagonze ari abageni, batakabigize urwitwazo, avuga ko icyakora icyari gukorwa batari kujyana umugeni yambaye agatimba.
Yagize ati: “Amarangamutima dukwiye kuyashyira ku ruhande; impuhwe tuzigira twese kenshi tukabungabunga imitima ariko se twibuka ko Covid-19 Abaganga n’Abaforomo twese twanduye na bo bakwanduzwa natwe twirengagije amategeko bizagenda bite? Ventilators zirakanyagwa. Urukundo ntirutwibagize kwirinda.”
Yakomeje agira ati: “Birababaje kubona umugeni kuriya, ariko se twemera ko abantu 60 bakwanduza igihugu cyose? Dear @clarissekarasi1 @gateteviews iyo muba muri “Europe last year” (I Burayi mu mwaka ushize) mukumva urusaku rwa ambulance, mukabona amarimbi ntimwari kuvuga kuriya. Icyo nemera ni ukumushakira uko ahindura ikanzu.”
“Covid-19 nta gukina na yo dear amakwe n’inkundo bizahoraho kandi abapfuye si uko batari bafite abo bashyingira naho bataha amakwe. Dufatanye kurinda abacu igihugu kituzura imiborogo ngo ni uko twemeye ko umugeni aramutse yanduye byaba ari ok ko ayiduhaho. Urinda igihugu ntajenjeka.”
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
Janvier Popote usanzwe ari Umunyamakuru ndetse unakorera ibitangazamakuru bitandukanye yaba mu Rwanda ndetse no hanze, yavuze ko igihe cyose Abanyarwanda bafata amabwiriza nk’aya Leta, aho kuyafata nk’aho abareba bazahora bakwepana na Police kandi ntibigire umumaro bitanga ku iyubahirizwa ryayo.
Yagize ati: “Ngo amabwiriza ya Leta yo kwirinda Kovidi. Yego ashyirwaho na Leta ariko igihe cyose tuyita aya Leta ntituzayubahiriza uko bikwiye. Muri kamere umuntu akunda ikintu yagizemo uruhare, mbese akakirinda nk’icye, apana gusa n’uwakirindishijwe.”
“Abafata amabwiriza nk’aya Leta ni bo usanga bakwepana na Polisi, ahatari umupolisi ntibambare agapfukamunwa, utagatwaye mu mufuka akakamanura ku kananwa akakambara ageze ahari abashinzwe umutekano cyangwa Youth Volunteers.”
Uyu musore yabihuje nuko abantu bamwe badasora bakanyereza umutungo wa RRA bitewe nuko bumvise ko ari uwa Leta bitabafitiye ingaruka nziza, kandi zihari, mu nyungu rusange.
Ati: “Ni nka kumwe abantu bavuga ngo umusoro wa RRA. Bakomeza kuwunyereza kugeza umunsi bumvise ko ari uwabo kuko ni wo uhindukira ukubaka amashuri, amavuliro, imihanda kandi ibyo bikorwaremezo ni ibya rubanda, byubakwa mu nyungu za rubanda.”
Yongeyeho ati : “Kubwira umuntu ngo shyiramo metero cyangwa ambara agapfukamunwa ngo kuko ari amabwiriza ya Leta, icyo gihe abyubahiriza kugira ngo adahanwa ariko bitamuvuye ku mutima, hakabaye habaho kumusobanurira ko kwirinda kovidi biri mu nyungu ze, agakora nk’uwikorera.”
Mu itangazo Police yari yahaye abanyamakuru, bari bavuze ko bafashwe bitewe nuko bakoze igikorwa cyo kwiyakira kandi bitemewe mu mabwiriza aherute gusohorwa na Guverinoma y’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiriye kuri Televiziyo y’u Rwanda, Umuvugizi wa Police y’Igihugu Bwana CIP John Bosco Kabera, yavuze ko mu gufata abantu batazarobanura ku butoni cyangwa ngo bagendere ku myambaro bambaye.
Yagize ati: “Kubahiriza amabwiriza nta kurobanura ntabwo bireba uwo uri we, ntibireba uko wambaye. Waba wambaye umwenda w’igitare cyangwa umutuku cyangwa ingofero cyangwa utayambaye, karuvati, agatimba n’ibindi. Abantu nibubahirize amabwiriza ya Covid-19 uko bangana n’uko bameze.”
ISHEMA Christian /UMUSEKE.RW