*Mu Karere ka Rusizi hazubakirwa imiryango 90 itari ifite aho kuba
Mu gihe mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo Kwibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku inshuro ya 27 Umuseke wagiranye Ikiganiro cy’umwihariko n’Umuyobozi Mukuru w’ikigega cya Leta gishinzwe gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi FARG, Hon Julienne Uwacu.
Hon Uwacu Julienne yavuze ko Ikigega FARG cyagiyeho icyo gihe mu Rwanda abarokotse bafite ibibazo bitandukanye byo kutagira aho baba, ibikomere ku mubiri bari baratewe na Jenoside ndetse n’ikibazo cy’uburezi.
Ikiganiro Kirambuye na Hon Julienne Uwacu
Umuseke: Hon Uwacu, Umuseke ubashimiye umwanya mwawugeneye mu kiganiro cy’umwihariko muri ibi bihe hatangiye Kwibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27.
Hon Uwacu Julienne: Murakoze turabashimiye namwe kuri uyu mwanya mwagennye wo kugira ngo tuganire ku bujyanye n’imibereho y’abarokotse Jenoside ndetse n’inshingano za FARG ndetse n’icyo dukora kugira ngo abarokotse Jenosede barusheho kugira ubuzima bwiza.
Umuseke: Ikigega FARG kijya kujyaho muri 1998 ni iyihe mirongo migari cyari gifite?
Hon Uwacu Julienne: FARG ishyirwaho yashyizweho nk’ikigega ihabwa n’inshingano zijyanye n’ibibazo byariho icyo gihe harimo ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi yasenye igihugu cyose muri rusange, itwara ubuzizma bw’abantu barenga miliyoni b’inzirakarengane ibintu byinshi byarihutirwaga kandi byari ingenzi. FARG imaze kujyaho yahawe inshingano 5 zari zikomeye kandi n’uyu munsi iracyazifite nta kirahinduka.
- Advertisement -
- Gahunda y’uburezi
- Gahunda y’amacumbi
- Gufasha abatishoboye kubona inkunga y’ingoboka
- Gahunda y’ubuvuzi
- Gufasha abarokotse kugira ngo bagire ibyo bakora bibabeshaho binyunze mu gutera inkunga imishinga yabo iciriritse.
Umuseke: Muri iyi myaka 24 FARG imaze ibayeho ikanahabwa inshingano zikomeye zo kwita ku barokotse Jenoside imaze gukoresha amafaranga angana iki?
Hon Uwacu Julienne: Eh ko ari menshi ra? Mu myaka 24 FARG imaze ibayeho imaze gukoresha Frw 336, 951, 948, 690.
Umuseke: Ni iyihe gahunda imaze gutwara ingengo y’imari nyinshi muri gahunda eshantu mufite?
Hon Uwacu Julienne: Gahunda y’uburezi ni yo imaze gutwara menshi kuko yatwaye asaga Frw 190, 755, 977, 727. Uburezi bukurikirwa na gahunda y’ubuzima ndetse n’inkunga y’ingoboka.
Umuseke: Ikibazo cy’inzu z’abatishoboye barokotse Jenoside zigenda zangirika mukivugaho iki?
Hon Uwacu Julienne: Amazu yangirika y’abarokotse umubare munini uturuka ku hari umubare munini w’abarokotse Uturere nka Rusizi na Huye ubona hakiri abantu benshi bakeneye kubakirwa muri uyu mwaka.
Mu karere ka Rusizi hazubakwa inzu 90 z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ubwo bivuze ko ari imiryango 90 igomba kubakirwa muri 2021. Mu Karere ka Huye naho hazubakwa inzu ku buryo umubare munini utari ufite aho uba na bo bazatuzwa kandi abantu batari bafite amacumbi imibare igenda igabanuka.
Umuseke: Icyerekezo cya Leta y’u Rwanda ni 2050 mwe nka FARG mufite iyihe gahunda?
Hon Uwacu Julienne: Farg tugendera ku murongo igihugu cyashyizeho ntabwo tugira icyerekezo kihariye twe tuba mu cyiciro cy’imibereho myiza y’abaturage muri iyo myaka tuzagabanya ubukene bukabije n’abantu bari mu murongo w’ubukene.
Umuseke: Inzu uwacitse ku icumu yahawe na FARG ashobora kuyigurisha mu gihe bibaye ngombwa?
Hon Uwacu Julienne: Ntabwo byemewe kuyigurisha n’uyigurishije aba yayiguze mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko hari amabwiriza ahari ajyanye n’abahawe amacumbi ntabwo yagurisha inzu yahawe ntabwo byemewe kuko arongera akabera umutwaro Leta, uwaguze iyo nzu ayo masezerano nta gaciro agira mu rwego rw’amategeko.
Umuseke: Hari abana FARG yishyuriye bayifata nk’umubyeyi wabafashije kwiga?
Hon Uwacu Julienne: Yego barabizirikana kandi baranashimira tubibona mu mivugo bavuga mu bihe bitandukanye iyo bavuga ko FARG ari umubyeyi.
Umuseke: Uyu mwanya murishimira iki nka FARG?
Hon Uwacu Julienne: Ndamira Mme wa Perezida wa Repeburika Jennette Kagame ku ruhare agira rugaragara mu kwita kuri abo babyeyi iyo tubonye ukuntu yita kuri bariya babyeyi b’inshike babigizwe na Jenoside bagasigara bonyine, ubu bakaba barubakiwe ingo z’amasaziro abo babyeyi bahawe izina ry’intwaza, turabyishinira cyane kuko bahawe amasaziro meza.
Umuseke: Ni ubuhe butumwa FARG yageneye Abanyarwanda muri iyi minsi 100 igihugu kirimo yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27?
Hon Uwacu Julienne: Ubutumwa dutanga ni ubwo guhumuriza. Mpore mukomere mudadire ni igihe kitoroshye ariko na none ni n’igihe abantu baba bakwiye kwishimira ko Jenoside yahagaritswe na RPF-Inkotanyi ni igihe kandi cyo kureba imbere heza.
Umuseke: Murakoze cyane ku kwitabira ubutumire bwacu, n’ikindi gihe nitubatumira muzaduhe ikaze
Hon Uwacu Julienne: Tuzitabira ubutumire bwanyu rwose Umuseke muri mu Binyamakuru byandika neza mubanza gushishoza. Twibuke Twiyubaka
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Amafoto@NKUNDINEZA
Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW