Siti True Karigombe yasabye Abahanzi Nyarwanda kuririmba ihumure muri ibi bihe

webmaster webmaster

Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, Siti True Karigombe yasabye Abahanzi Nyarwanda kuririmba ihumure no gusubiza imbaraga abari mu bihe bikomeye byo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Siti True Karigombe yasabye Abahanzi Nyarwanda kuririmba ihumure

Ubuhanzi ni imwe mu ntwaro yakoreshejwe n’abateguye ndetse n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kuko hari benshi mu bahanzi bijanditse muri ibyo bikorwa by’ubunyamaswa binyuze mu ndirimbo zibiba amacakubiri n’urwango hari n’abijanditse mu bwicanyi bwo kurimbura Abatutsi mu 1994.

Ku nshuro ya 27 u Rwanda n’isi muri rusange byibutse Abazize uko bavutse, Umuraperi Karigombe  yasabye Abanyarwanda by’umwihariko Abahanzi gutahiriza umugozi umwe no kongera imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ababiba urwango kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda itazagira ahandi iba ku Isi.

Ibi Siti True Karigombe yabitangaje mu kiganiro n’UMUSEKE aho yagarutse ku Kwibuka amateka nk’Abanyarwanda hakazirikanwa n’abahanzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Karigombe ati “Twebwe nk’abahanzi dufate inganzo irenze gushyira imbere amoko turirimbe ihumure, dusubize imbaraga abari mu bihe bitoroshye muri iki gihe.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda gusenga no guhana imbabazi.

Ati “Dusenge kandi dusase inzobe dusabe imbabazi kandi twishakemo imbaraga zo gutanga imbabazi.”

Asaba Abanyarwanda kurangwa n’urukundo ndetse no Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no guharanira kugira u Rwanda Igihugu cyiza cyubakitse mu nzego zose.

Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda watangijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali no gucana urumuri rw’icyizere byakozwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW