U Rwanda rwasabwe ibitekerezo ku guhashya imitwe y’iterabwoba iri muri Mozambique

webmaster webmaster

Perezida Kagame Paul ku wa Gatatu w’iki Cyumweru yakiriye mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique i Kigali, mu byo baganiriye harimo kurwanya iterabwoba nk’uko televiyo ya kiriya gihugu yabyemeje.

Perezida Kagame ku wa Gatatu yakiriye mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique

Filipe Nyusi, yanyarukiye mu Rwanda ku wa Gatatu w’iki Cyumweru agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Televiziyo ya Mozambique yatangaje ko Nyusi yageze mu Rwanda agamije kwakira ibitekerezo ku bunararibonye bw’u Rwanda mu guhangana n’iterabwoba.

Perezida Nyusi yatangarije Televiziyo y’igihugu ati “Twaganiriye ku burambe bw’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni. U Rwanda rufite uruhare runini muri Repubulika ya Centrafrica, rufatanya n’ingabo za UN, bityo twagira ngo tumenye uburambe bamaze kugira.”

Muri ruriya ruzinduko Perezida Filipe Nyusi yagaragaje ko yiteguye kwakira ubufasha bwose kugira ngo arwanye imitwe y’iterabwoba irwanira mu Ntara ya Cabo Delgado, ariko yavuze ko inshingano yo kurinda ubusugire bw’igihugu iri mu maboko y’abaturage ba Mozambique.

Yagize ati “Iyi ni intambara ishingiye ku bushake bwose, n’inyungu zitandukanye. Twahaye ubutumwa umuvandimwe Perezida [Paul Kagame] ko twiteguye kwakira inkunga yose, ariko ntitwifuza ko inkunga ihatirwa abaturage ba Mozambique.”

Mu bindi Abakuru b’Ibihugu baganiriye ni amahoro no kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Uruzinduko rwa Perezida Nyusi nk’uko yabitangarije televiziyo y’igihugu cye rwarimo no gusaba u Rwanda gushyigikira Mozambique kugira umwanya udahoraho mu Kanama ka UN gashinzwe amahoro ku Isi.

Mu Ntara ya Cabo Delgado, Niassa na Nampula benshi bahungiye mu miryango y’abavandimwe

Intara ya Cabo Delgado yibasiwe n’umutekano muke kuva muri 2017. Mu mezi make ashije ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo intagondwa zigendera ku mahame ya Islam zafataga Umujyi wa Pemba, zikica abantu ndetse benshi bagahunga.

- Advertisement -

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwa abimuka (UN International Organization for Migration, IOM), igaragaza ko abagera ku 17,000 bahunze imidugararo yadutse muri iriya Ntara mu kwezi gushize, benshi mu bahunze ni abana.

Abantu bagera ku 670,000 barimo abagore n’abakobwa 160,000 ndetse n’abagore batwite 19,000 bavuye mu byabo mu Ntara ya Cabo Delgado, Niassa na Nampula benshi bahungiye mu miryango y’abavandimwe yemeye kubakira, ubu ubushobozi bwayo bwarakendereye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Perezida Kagame ategereje mugenzi we ku kibuga k’indege

UMUSEKE.RW