Nyanza: Umugabo yagerageje kwiyahura kuko umugore we yajyanywe n’undi mugabo

webmaster webmaster

Mu Mudugudu wa Jarama, Akagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza haravugwa umugabo wagerageje kwiyahura kuko umugore we yajyanye n’undi mugabo.

Ibiro by’umurenge wa Nyagisozi

Byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18h30) uwitwa Sindambiwe Moise w’imyaka 24 y’amavuko yuriye ipoto y’amashanyarazi ashaka kwiyahura ngo kuko umugore babana yabonye atwarwa n’undi mugabo aza kugaruka ku mugoroba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habineza Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko Moise abaturage batabaye uriya mugabo babonye ko ashaka kwiyahura.

Ati “Yuriye ipoto y’amashanyarazi ku bw’amahirwe abaturage baratabara baramumanura ariko yari yakomeretse byorohereje.”

Habineza asaba abaturage kwirinda amakimbirane ya hato na hato yanaba bakihutira kubibwira ubuyobozi bukabafasha kuyakemura.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Moise yakekaga ko atari ubwa mbere Umugore batangiye kubana mu Ugushyingo 2020 amuca inyuma.

Umugore we babana batarasezeranye byemewe n’amategeko, babanye umugore afite umwana utari uwa Moise, bakaba nta mwana barabyarana.

Abaturage bagitabara bihutiye kumujyana ku Kigo Nderabuzima  cya Kirambi ngo yitabweho n’Abaganga kuko yanakomerekejwe n’amashanyarazi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA