Ibitera bituye mu mashyamba yo mu nkengero z’Umujyi wa Nyagatare bikomeje kuba ikibazo cy’ingutu ku baturage, byona imyaka, bihohotera Abagore n’Abana ndetse no kwangiza bimwe mu bikorwa by’Abaturage.
Ikibazo cy’ibi bitera si gishya muri Nyagatare, abaturage bo mu Mujyi bavuga ko bahura n’akaga baterwa na byo, ngo igitera kinjira mu rugo rw’umuntu kigatwara isafuriya irimo ibyo kurya.
Hari n’agace kitwa ‘MU RWIBITERA’, kabyitiriwe kubera ubwinshi bwabyo. Muri ako gace iyo byakoze urugomo byangiza byinshi, hari n’ubwo bifunga umuhanda abagenzi bagategereza bikava mu nzira.
Ibyo konerwa imyaka byo abaturage bavuga ko byabaye nk’ihame kuko uko imyaka yeze bagomba kuyisangira n’ibitera, “ngo bikunda ibigoli ku rwego rwo hejuru.”
Ibi Bitera byo muri Nyagatare bizwiho urugomo, umwana cyangwa umugore unyuze aho biteraniye atitonze yahura n’uruva gusenya, birabasuzugura cyane bikaba byanabagarira. Iyo igitera kigize umujinya kirarumana bikaba byaviramo umuntu gukomereka, cyangwa ubundi bumuga.
Hari Umubyeyi twaganiriye atubwira uko ibitera byigize kumusagararira ubwo yari avuye ku isoko bikarangira adacyuye ihaho.
Yagize ati “Nari ntashye mvuye ku isoko, nkubitana na byo bitonze umurongo, nisanze hagati yabyo ndatitira cyane, icyo nakoze nasenze Imana sinzi aho imbaraga zavuye ndiruka ibyo nahashye mbita aho ibitera birabyirira.”
Uyu mubyeyi avuga ko guhera uwo munsi bimubaho muri 2018, atakora ikosa ryo kunyura aho hantu wenyine, ategereza abandi bantu cyangwa akigumira mu rugo.
Uwitwa Mbabazi yabwiye UMUSEKE, ko ibi bitera udacunze neza “byagufata no ku ngufu.”
- Advertisement -
Yagize ati “Ucunze nabi uri wenyine byagufata no ku ngufu, urebye byonyine amajestes (ibimenyetso) biba bikora wakumirwa, bifite urugomo rwo ku rwego rwo hejuru, ahubwo abagore n’abakobwa ni ukwitonda.”
Yakomeje agira ati “Hari n’ab’igitsina gore biciraho imyenda.”
Umwe mu bacuruzi wa Alimentation hafi ya East African University, yavuze ko hari igihe ibitera byinjira bikiba ibicuruzwa bye bikiruka.
Ati “Waba uhuze uri mu kazi bikinjira ukabona biteruye ikintu birirutse, bikunda kunyiba imigati, bisaba guhora turi maso kandi erega twe biradusuzugura cyane.”
Ni sakirirego kuba wakubita cyangwa wakwica i Gitera muri Nyagatare. Abaturage bavuga ko ari ikizira kuba watinyuka gukubita cyangwa kwica igitera kuko ari umutungo ndakorwaho w’igihugu ko icyo bakora ari ukuba maso bakabyamagana gusa.
Ngo hari igihe kikurebana agasuzuguro kikaguca amazi mukamera nk’abari mu ihangana!
Nta muti urambye utangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ku kibazo cy’ibi bitera, abaturage bavuga ko mu bihe bitandukanye batahwemye kugaragaza iki kibazo.
Ubuyobozi buvuga ko bufatanya na RDB mu gucunga ibi bitera ndetse no gukangurira abaturage kutabisagarira no gucunga imyaka yabo n’ibindi bikorwa bavuga ko byangizwa n’ibitera.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW