Kamonyi: Umusore wakubiswe na DASSO nyuma agakurwamo ijisho ari  mu gihirahiro 

webmaster webmaster

Twiringiyimana Aimable utuye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi uheruka gukubitwa n’Umukozi w’Urwego rwunganira ubuyobozi bw’Akarere gucunga umutekano  (DASSO), avuga ko kuri ubu ari mu gihirahiro kubera ko  nta bushobozi afite bwo kwishyura ibitaro nyuma y’aho akuriwemo ijisho.

Akarere ka Kamonyi kasabwe kwita ku musore uheruka gukubitwa na Dasso

Ni nyuma y’aho ku wa  18 Gicurasi 2021, umukozi wa DASSO wari witezweho guhosha intambara yari ishyamiranyije uriya musore na mugenzi we wo mu gace batuyemo, DASSO yagiye kuri Twiringiyimana arahondagura kugeza aho amumennye ijisho  gusa aza gutabwa muri yombi.

Umusore wakubiswe yabwiye TV1  ko ubuyobozi bw’Akarere ntacyo buri kumufasha mu bijyanye no kwivuza kandi yarahohotewe n’umukozi w’Akarere.

Ati “Kugeza ubu nta kintu na kimwe bamfasha, ni jyewe wirwariza ku bintu byose.”

Abo mu muryango wa Twiringiyimana bo bavuga ko bifuza guhabwa indishyi y’akababaro kubera ko umwana wabo yatakaje urugingo mu buryo butamuturutseho.

Mu bindi basaba  ko yakomeza kwitabwaho mu buryo bwose kuko kuri ubu bari kwirya bakimara ntacyo bafashwa kandi umukozi w’Akarere wahohoteye umwana wabo yagakwiye kubiryozwa.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée yavuze ko ubufasha bushoboka inzego z’ubuyobozi ziri kubutanga ndetse zirimo gukurikirana uwamukoreye ihohoterwa.

Yavuze ko nubwo uyu mu DASSO ari gukurikiranwa ariko n’uriya musore hari ibyo agomba kubazwa.

Ati “Uyu musore yari arimo kurwana na mugenzi we igihe DASSO yari mu kazi aje kubakiza banga kurekurana nibwo na we yakoze akazi nabi bikamuviramo kubakubita agakomeretsa uriya musore ku jisho bigatuma rivamo. Ubu ari mu baboko ya RIB.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Icya kabiri ubu byarakurikiranywe ajyanwa kwa muganga kandi n’umuryango turavuga ko mu by’ukuri ufite uko ubayeho ku buryo kuvuga ko utabura itike, utabura uburyo wakwishyura ikiguzi cy’ubwisungane mu kwivuza. Ndetse inzego zikora iperereza zishobora kuzamugeraho zikamubaza icyo yari arimo na mugenzi we barwanaga kuko ni we nyirabayazana.”

Kugeza ubu uyu musore arwariye ku bitaro bivura amaso byo mu Karere ka Kamonyi  Remera-Rukoma bikaba biteganyijwe ko ashobora  kohererezwa mu Bitaro bya kaminuza ya Kigali CHUK.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ivomo: TV One

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW