Muhanga: Barifuza ko amarenga akoreshwa mu kwigisha imyuga

webmaster webmaster

Abafite ubumuga mu Turere 7 dutandukanye, bifuza ko ururimi rw’amarenga bumva rukoreshwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kuko abafite ubumuga bw’ingingo ari bo babasha kuyiga.

Abafite ubumuga bwo Kutumva no kutavuga bo mu Mujyi wa Kigali, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye Musanze na Rutsiro bifuza ko ururimi rw’amarenga rukoreshwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Iki cyifuzo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakigarutseho mu mahugurwa y’iminsi 3 arimo kubera i Muhanga.

Iki cyiciro cy’abafite ubumuga bwo kutumva no  kutavuga, kivuga ko hari  gahunda zifasha abafite ubumuga butandukanye Leta yashyizeho, kandi ko biri mu nzira yo gutanga umusaruro mwiza.

Bakavuga ko zimwe muri izo gahunda harimo gushyirwa mu makoperative, guhabwa inyunganirangingo ku bafite ubumuga bw’ingingo, ndetse n’ababahagarariye mu nzego zitandukanye za Leta harimo n’izigatirwamo ibyemezo.

Cyakora bakavuga ko icyiciro cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, gifite imbogamizi zo kuba mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro arimo umubare mukeya wabo kubera ko ururimi rukoreshwa muri ayo mashuri ari ikinyarwanda, icyongereza, cyangwa igifaransa ku bagize amahirwe yo kwiga izo ndimi 2 z’amahanga.

Nsabimana Jacques wo mu Karere ka Rutsiro ati: ”Abafite ubumuga bwo   kutumva no kutavuga aho dutuye ari benshi, kandi hafi ya bose, bakeneye kwiga amashuri y’imyuga ariko  inzitizi bafite nuko ururimi rw’amarenga bumva rutakoreshwa muri ayo mashuri.”

Nsabimana yavuze kandi ko kuri ubu amafaranga make binjiza bayavana mu bworozi bw’ingurube Koperative yabo ifite.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga mu Muryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo Kutumva no kutavuga (Rwanda National of the  Deaf) Habakubana Egide avuga ko gushima ibimaze gukorwa ari ingenzi, akavuga ko hakiri gahunda nyinshi Leta yageneye abafite ubumuga ziri hafi kugerwaho.

Uyu Muyobozi akavuga ko no mu byo barimo kwigisha aba bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga harimo amategeko mpuzamahanga arebana n’abafite ubumuga cyane mu ngingo yayo ya 9, ivuga ku burenganzira bwabo.

- Advertisement -

Ati: ”Turimo kubakorera ubuvugizi bwo kureba ukuntu ururimi rw’amarenga rwakoreshwa mu mashuri cyane abanza.”

Akavuga ko kuri ubu hari inkoranyamagambo (Dictionnaire) yo mu rurimi rw’amarenga iri hafi gusohoka.

Uyu Muyobozi yavuze ko ururimi rw’amarenga ruramutse rukoreshejwe byafasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro n’andi asanzwe.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Urubyiruko, umuco na Siporo Uwingabire Dieudonné avuga ko mu mbogamizi aba bafite ubumuga  bagarutseho ku isonga harimo iki kibazo cy’ururimi rw’amarenga rutakoreshwa mu mashuri y’imyuga.

Uwingabire yasubije ko  usibye kubakorera ubuvugizi mu nzego zibifitiye ubushobozi, nta cyemezo kindi bafatira iki kibazo.

Yagize ati: ”Hari inama y’Igihugu y’abafite ubumuga kandi ni narwo rwego ruri mu myanya ifatirwamo ibyemezo, ubuvugizi niho buzahera.”

Abafite ubumuga bwo Kutumva no kutavuga bakurikiranye amahugurwa, ni abo mu Mujyi wa Kigali,  abo mu Karere ka Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Musanze na Rutsiro.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Nsabimana Jacques wo mu Karere ka Rutsiro avuga ko abafite ubumuga bw’ingingo biborohera kumva no kuvuga indimi zikoreshwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

MUHIZI  ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.