Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ku munsi wo Kwizihiza imyaka 27 u Rwanda rumaze rwibohoye, Perezida Paul Kagame yemeje ko iterambere rigaragara muri byose ndetse Abanyarwanda bakwiriye gushyira hamwe mu kurwanya Covid-19, Umunyarwanda wese akagira ubuzima bwiza kandi akisanzura akabyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Gihugu.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda atari igihugu ku ikarita gusa ko ari Igihugu buri wese yishimira kandi kimuteye ishema kinamukeneye.
Ati “U Rwanda tubona ubu rusobanuye icyizere. Bisobanuye ko dufatanya, buri wese akita kuri mugenzi we.”
Perezida Kagame yavuze ko Umudugudu wa Kinigi watashywe uyu munsi n’indi mishinga igamije guteza imbere abaturage yakozwe n’ingabo z’igihugu ku bufatanye n’izindi nzego, byerekana gushyira hamwe kw’Abanyarwanda kandi Abanyarwanda babigize umuco.
Nk’ibisanzwe, Umunsi wo Kwibohora uhuriza hamwe Abanyarwanda benshi ariko uyu mwaka ntibyakunze kubera ubwiyongere bukabije bwa Covid-19 mu Rwanda ari yo mpamvu Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gufatanya kurwanya iki cyorezo kikarangira.
Ati “Uyu mwaka ntitwashoboye kwizihiza isabukuru yo kwibohora uko bisanzwe, ni na yo mpamvu tugomba gukomeza urugamba rwo kurwanya ubwiyongere bwa Covid-19 muri iki gihe. Ubu ni ngombwa cyane ugereranyije n’ibihe byatambutse gukurikiza inama zishyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima n’ibindi bigo hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 no kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda.
Turashaka ko Umunyarwanda wese agira ubuzima bwiza kandi akisanzura bityo akabyaza umusaruro mwiza amahirwe yose aboneka mu gihugu haba mu burezi, mu gushaka akazi no kwihangira imirimo.”
Ibikorwa byacu byo guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda n’imibereho myiza bigomba gukomeza kandi bikihuta.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushaka gukomeza guteza imbere ubufatanye bushingiye ku bwubahane n’iterambere yaba hamwe n’abaturanyi mu Karere no ku isi yose.
- Advertisement -
Ygarutse ku kurwanya no guhashya icyorezo cya Covid-19, asobanura ko ari imwe mu nzira yo gukomeza ibikorwa byo Kwibohora.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye kubona izindi nkingo zizafasha mu kongera ubwirinzi mu baturage bafite ibyago byo kwandura ndetse Igihugu kiri gukora ibishoboka byose ngo cyikorere inkingo n’indi miti.
Ati “Ibi bizagabanya guhora twiringiye imiti ituruka hanze y’igihugu, itabonekera igihe cyangwa itangwa hashingiwe ku izindi nyungu ariko bisaba igihe kandi tugomba kwihangana. Hagati aho buri wese afite uruhare runini mu kuba maso no guhindura imikorere kugira ngo tubashe kugabanya ibyago byo kugabanya virusi yandurira mu mwuka.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumva akamaro ko kwirinda ubwabo no kurinda abandi kugira ngo igihugu kibashe gutsinda vuba iki cyorezo.
Ati “Abanyarwanda dufite byinshi tugomba gukorera hamwe kandi dukwiriye kugira icyizere cy’ejo hazaza heza. Twizere ko tuzakomeza uru rugendo hamwe.”
Yasoje yifuriza Abanyarwanda bose kugira ubuzima bwiza n’umunsi mwiza wo Kwibohora ku nshuro ya 27.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON & TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW