Impaka z’urudaca ku yobora Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda

Anita Among wayoboraga Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yasabwe kutaziyamamaza

Impaka zavutse ku muyobozi uzatorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, nyuma y’uko Anita Among wayiyoboraga asabwe kutazahirahira yiyamamariza kuyobora uru rwego.

Gen. Muhoozi Kainerugaba aherutse kwandika kuri X ko Minisitiri w’Ingabo, Jacob Marksons Oboth, akwiriye kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Ibinyamakuru birimo NTV Uganda byatangaje ko Anita Among uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda kuva mu 2022 aherutse guhamagazwa mu Biro bya Perezida mu nama yari yatumijwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni akabwirwa ko atazongera kwiyamamariza kuyobora uru rwego rishyiraho amategeko.

Anita Among ngo yabwiwe ko imitungo n’ubukungu afite bitavugwaho rumwe kandi akaba yarabigezeho ubwo yayoboraga Inteko Ishinga Amategeko.

Mu muhango w’irahira rya Museveni yaserutse mu myenda ifite agaciro karenga miliyoni 43 z’Amashilingi ya Uganda, ibyongeye kuzamura impaka ku mitungo ye n’uburyo ashaka kwiyerekana muri rubanda.

Nubwo Anita Among yategetswe kutaziyamamaza yari aherutse kumvikana avuga ko aziyongeza indi myaka itanu ayobora Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ubundi akazasimburwa n’umuvandimwe we.

Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yari aherutse guca amarenga ko Anita Among atazakomeza kuyobora Inteko Ishinga Amategeko.

Uyu musirikare usanzwe ari n’Umujyana wa se Perezida Museveni yari yanditse kuri X ko Minisitiri w’Ingabo, Jacob Marksons Oboth, yabaye Minisitiri mwiza muri guverinoma mu myaka itanu ishize, ko bityo amushyigikiye ku mwanya wa Perezida w’Inteko mu 2026.

Hari abandi bakandinda baturuka mu yandi mashyaka atari NRM, barimo Norbert Mao w’Ishyaka rya DP bahabwa amahirwe yo kuziyamamaza.

Amatora ateganyijwe ku wa 25 Gicurasi 2026.

Anita Among wayoboraga Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yasabwe kutaziyamamaza

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *