Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba abaganga bazobereye kanseri ibugarije

Umuyobozi w’Umuryango wa OIPPA, Dr Nicodeme Hakizimana

Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite ubumuga bw’uruhu (OIPPA) uvuga ko hakenewe ubufasha bwihariye burimo amahugurwa yihariye ku baganga mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bwo kwita ku bafite ubumuga bw’uruhu mu kubarinda indwara ya kanseri.

Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Umuryango wa OIPPA, Dr Nicodeme Hakizimana, ubwo hahygurwaga abaganga bakorera ku bitaro by’Uturere hagamijwe kubasobanurira ibimenyetso by’indwara ya kanseri ku bantu bafite ubumuga bw’uruhu.

Ubusanzwe kanseri y’uruhu ishobora kwibasira abantu bose ariko abafite ubumuga bw’uruhu baba bafite ibyago birenga 90% byo kuyandura kurusha abandi.

Dr. Hakizimana avuga ko basanze abaganga bamwe bakora ku bitaro badasobanukiwe byihariye uko kanseri y’uruhu iba iteye ku bantu bafite ikibazo cy’ubumuga bw’uruhu.

Ati ” Ni ugutangira kumenya kanseri y’uruhu icyo ari cyo kugira ngo nibabona n’umuntu uje kwivuza babe bamufasha, babona batamufasha babe bamwohereza ahandi.”

Avuga ko basaba Minisiteri y’Ubuzima gufatanya na RBC gutangira guhugura abaganga ku buryo nibura kuri buri bitaro by’Akarere haba hari umuntu umwe uzi ibijyanye n’ubumuga bw’uruhu, kanseri y’uruhu n’uburyo ivurwamo.

Bamwe mu baganga bamaze guhugurwa bavuga ko aya mahugurwa ari amahirwe akomeye kuko abongerera ubumenyi bwo kubasha kuvura uwo bahura nawe ufite ikibazo cya kanseri y’uruhu.

Dr. Joseph Ayimana ukora ku Bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze ati ” Bamwe mu bo twakiraga bafite ikibazo cy’ubumuga bw’uruhu nibyo urabona afite ibimenyetso ku ruhu, afite ibisebe ku ruhu, afite ibisebe bimurya, cyangwa akaza akakubwira ko afite agace kabyimbye ariko mu by’ukuri ukabikurikirana nk’ibisanzwe cyangwa uko wavura undi wese ntiwite ku cy’uko afite ikibazo cy’ubumuga bw’uruhu ngo mu gihe ugiye gutafa icyemezo ubigendereho umuvura.”

Dr Amiel Gasarabwe, inzobere mu kuvura indwara z’uruhu avuga ko ubu mu Rwanda hari abantu batandatu bafite ubumuga bw’uruhu bazwi ko barwaye kanseri yarwo ko ariko iyo bitaweho kare bafashwa ntibigere kuri urwo rwego, bityo ko hakwiriye abaganga benshi babizobereyemo.

Ati ” Mu ntenganyanyigisho z’abaganga hose nta na hamwe bigisha ku bijyanye n’ubumuga bw’uruhu, rero ikibazo kijyanye n’ubumuga bw’uruhu ku bakora mu nzego z’ubuzima ni gishya.”

Asobanura ko baherutse gukora isesengura bakoranye n’Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite ubumuga bw’uruhu (OIPPA) bazenguruka mu Bitaro bitanu mu Gihugu basanga abaganga nta makuru ahagije bafite ku bijyanye n’ubumuga bw’uruhu ndetse n’ibikoresho byo kwita ku babufite.

Ati ” Niyo mpamvu twateguye aya mahugurwa ngo bagende basangize ubumenyi abandi.”

Ibarura rusange ry’abaturage rya 2022 ryagaragaje ko abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda ari 1860 hatabariwemo abari munsi y’imyaka itanu.

Dr. Joseph Ayimana ukora ku Bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze
Umuyobozi w’Umuryango wa OIPPA, Dr Nicodeme Hakizimana
Dr Amiel Gasarabwe, inzobere mu kuvura indwara z’uruhu
Abaganga bahuguwe bihaye umukoro wo guhugura bagenzi babo bakorana

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *