Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yihanganishije umuryango wa Uwanyirigira Gwiza Odilon wakiniraga Black Thunders BBC, wapfuye azize impanuka.
Iku wa Gatanu, tariki ya 15 Gicurasi 2026, ni bwo iyi kipe ikina mu Cyiciro cya Kabiri cya Shampiyona ya Basketball mu Rwanda, yemeje urupfu rw’uyu wari umukinnyi wayo.
Yavuze ko yapfuye azize impanuka. Minisitiri Nelly Mukazayire abicishije kuri X, yagaragaje ko ashenguwe n’urupfu rwa Uwanyirigira Gwiza Odilon.
Min Nelly yihanganishije umuryango we, bagenzi be, inshuti ze ndetse n’umuryango mugari wa Basketball mu Rwanda.
N’ubwo ikipe ya Gwiza yatangaje urupfu rwe ejo hashize, we yapfuye ku wa 14 Gicurasi 2026 nk’uko yabitangaje.

UMUSEKE.RW
