Inzego z’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zemeje ko umwana w’imyaka itatu wari urwaye icyorezo cya Ebola yashimutiwe mu bitaro biri hafi y’Umujyi wa Butembo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Ni mu gitero abitwaje intwaro bagabye kuri iryo vuriro ku wa Mbere wa tariki 15 Kamena 2026.
Dr. Lubambo Maboko Gaston ukuriye ibikorwa byo kurwanya Ebola mu Ntara ya Kivu Ruguru yabwiye Reuters ko umwana w’imyaka itatu byari byaremejwe ko yanduye Ebola na nyina wamwitagaho bombi bashimuswe.
Ati ” Kugeza ubu ntiturabona abo bantu babiri abantu. Turabasaba ko bajya vuba na bwangu ku kigo kivurirwamo Ebola, kuko gukomeza kuguma mu baturage bishobora gutuma ubuzima bwabo burushaho kuzahara kandi ikirushijeho bakanduza abo bafitanye isano.”
Lubambo yavuze ko nta mukozi wo mu rwego rw’ubuvuzi wakomerekeye muri icyo gitero, anongeraho ko ibyo bitaro bitari birinzwe n’ingabo cyangwa polisi.
Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri Congo, ivuga ko ku rwego rw’igihugu, abantu 837 bamaze kwandura Ebola , igahitana 196.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
