Inkuru y’inshamugongo yumvikanye mu Rwanda n’ahandi ku Isi, by’umwihariko mu muryango wa Hon Mukabalisa Donatille, mu ishyaka rye PL yari abereye Perezida, muri Sena aho yakoraga no mu Badepite bakoranye na we ari Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Hon Mukabalisa Donatille yapfuye afite imyaka 66 dore ko yavutse tariki 30/07/1960 avukira mu karere ka Bugesera i Nyamata.
Senateri NKUBANA Alphonse, Perezida w’ishyaka PSP yabwiye UMUSEKE ko, bababajwe n’urupfu rwa mugenzi wabo Mukabalisa Donatille.
Yavuze ko Mukabalisa ibikorwa bye byivugira, ariko ko mu busanzwe yari umugore “w’imfura uvuga make, atuje kandi aseka.”
Undi muntu wabaye Umudepite mu Nteko ishinga Amategeko ariko akaba atashatse ko dutangaza amazina ye, yabwiye UMUSEKE ko, Hon Mukabalisa yari umuntu ukunda umurimo, wiyoroshya kandi ushyira imbere ibiganiro (dipolomasi).
Ati “Urumva mu gihe cye muri manda y’Abadepite yatangiye mu mwaka wa 2018 nibwo “Opozisiyo” (abo mu mashyaka atavuga rumwe na leta) yaje mu Nteko, ubona ko nta kurwana kwigeze kuba mu Nteko nk’uko tubyumva mu bihugu duturanye. Yari umuntu w’umudipolamate, yashyiraga imbere kumvikana.”
Mu buhamya yahaye abanyeshuri bo ku Ishuri rya Gihogwe ubwo yari yatumiwe kuri televiyo y’u Rwanda, tariki 09/07/2025, Hon Mukabalisa Donatille yababwiye ko mu buzima bwe yaharaniraga kuba uwa mbere, mu ishuri no mu bindi yabaga arimo.
Ibyo kandi ngo byaramufashije kugira ngo agere ku rwego yagezeho mu buyobozi butandukanye, akaba yarasabye urubyiruko icyo gihe gukunda umurimo kuko ntacyo “wageraho itagiharaniye”, ndetse yabasabye gukoresha neza igihe.
Yababwiye ko atavukiye mu muryango ukize kubera amateka igihugu cyanyuzemo, cyane ko ababyeyi be batujwe mu Bugesera muri gahunda y’ubuyobozi bwa kera yo guheza ‘Abatutsi’, bityo aho bari batuye ngo nta terambere rihambaye ryahabaga, ndetse bakorerwaga ihezwa mu bintu bitandukanye.
Gusa kubera umuhate, Mukabalisa yagiraga mu ishuri yaje “kwemererwa” kujya mu mashuri yisumbuye, kandi ayiga neza arayarangiza.
Mukabalisa wari Perezida w’ishyaka PL, riri mu murongo umwe na RPF-Inkotanyi, yakoreye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), akorera n’ishami ry’uyu muryango rishinzwe iterambere, UNDP, mu gihe cy’imyaka 16.
Mu Ukwakira 2003, Mukabalisa yatorewe kuba Umudepite, aba muri uyu mwanya kugeza mu 2008. Kuva mu 2011 kugeza mu 2013, yabaye Umusenateri.
Mu mwaka wa 2013, yasubiye mu Nteko umutwe w’Abadepite, anayobora iyo Nteko mu manda ebyiri zagejeje mu mwaka wa 2024.

UMUSEKE.RW
