Igisubizo cy’Urukiko rw’Ikirenga ku byo kwereka rubanda abakekwaho ibyaha

Umuyobozi wa Rwanda FDA yerekanywe ari kumwe n'abandi bayobozi batandukanye (Photo archives)

Iyi nyandiko irimo isesengura ry’Umunyamategeko ku kirego uwitwa Murangwa Edward yatanze mu Rukiko rw’Ikirenga ku bijyanye no kugaragaza imbere y’itangazamakuru abantu bakekaho ibyaha, ndetse n’uko Urukiko rwabyanzuye

Ese wari uzi ko umuntu wafashwe akekwaho icyaha, mbere y’uko urukiko rubifitiye ububasha rumuhamya icyaha, agomba gukomeza gufatwa nk’umwere?

Iri hame ryo gufatwa nk’umwere ryashimangiwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza Re Murangwa Edward, RS/INCONST/SPEC 00001/2022/SC, rwasomwe ku wa 22 Ukuboza 2023.

Murangwa Edward yari yasabye Urukiko gutegeka Leta n’inzego zifite aho zihuriye n’iperereza guhagarika kwereka itangazamakuru abakekwaho ibyaha no kubahatira kuvugana na ryo. Yari yasabye kandi ko ibitangazamakuru, imbuga nkoranyambaga n’abandi bategekwa gusiba amafoto n’amashusho by’abakekwaho ibyaha bari bafite mu bubiko bwabo.

Gufatwa nk’umwere bisobanura ko umuntu ashobora gukekwaho icyaha, ariko atari umunyabyaha kugeza igihe urukiko rubifitiye ububasha rumuhamije icyaha mu cyemezo ndakuka. Muri uru rubanza, Leta yavugaga ko ubu burenganzira butangira umuntu ageze imbere y’urukiko. Urukiko rw’Ikirenga rwarabihakanye, rusobanura ko uburenganzira ku butabera buboneye butangirana n’ibikorwa by’iperereza, bugakomereza ku ikurikiranacyaha, ku iburanisha no ku itangwa ry’ibihano.

Ikibazo gikunze guteza impaka ni uko abakekwaho ibyaha berekwa rubanda binyuze mu itangazamakuru, ibyo bamwe bita media parade.

Urukiko rwasesenguye ingingo ya 10, agace ka 8, y’Itegeko No 12/2017 ryo ku wa 07/04/2017 rishyiraho RIB. Rusanga iyo ngingo idatanga ububasha bwo gushyira ukekwaho icyaha imbere y’abanyamakuru kugira ngo bamubaze cyangwa bamuhatire kugira ibyo avuga ku cyaha akekwaho imbere ya rubanda.

Urukiko rwavuze ko, mu gihe imigirire yo gushyikiriza itangazamakuru ukekwaho icyaha, harimo kumwereka rubanda yambaye amapingu cyangwa kumuhatira kuvuga ku mugaragaro, yaba iriho, itaba ishingiye ku ngingo ya 10(8) y’iryo tegeko.

Urukiko rwasobanuye ko imvugo y’ “umuntu uwo ari we wese ukekwaho ko afite amakuru yafasha mu iperereza” ireba umuntu ufite amakuru yafasha iperereza, atari ukekwaho icyaha. Mu burenganzira ukekwaho icyaha afite harimo n’ubwo guceceka, bityo ntashobora guhatirwa gutanga amakuru yamushinja.

Urukiko rwongeyeho ko kumenyesha rubanda iby’iperereza rikomeje bitabujijwe. Icyakora, inzego zibikora zigomba kubikora mu bwitonzi no kwitwararika, kugira ngo zitagaragaza ukekwaho icyaha nk’uwamaze guhamwa n’icyaha ataracirwa urubanza.

Ku cyifuzo cyo gutegeka Leta, ibitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga gusiba amashusho, Urukiko ntirwagihaye agaciro. Rwasobanuye ko ikirego cyari icyo gusuzuma niba ingingo z’amategeko zinyuranyije n’Itegeko Nshinga; gutegeka isibwa ry’amashusho cyangwa kugena imyitwarire y’inzego mu kibazo cyihariye ntibyari mu rwego rw’icyo kirego.

Mu ncamake, Urukiko ntirwavuze mu buryo bweruye ko “media parade” zibujijwe; ariko rwatanze umurongo ko ingingo ya 10 (8) y’Itegeko No 12/2017 idashobora kwitwazwa mu gushyira ukekwaho icyaha imbere ya camera cyangwa imbere y’abanyamakuru, kandi ihame ryo gufatwa nk’umwere rigomba kubahirizwa kuva iperereza ritangiye.

Inyandiko y’Umunyamategeko udashaka ko amazina ye atangazwa

Share This Article