Ubwirinzi bw’ikirere bw’ikibuga cy’indege cya Bangoka muri Kisangani, mu Ntara ya Tshopo muri RD Congo, bwarashwe n’igitero cya drones ku mugoroba wo ku wa 24 Gicurasi 2026.
Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ku kibuga cy’indege cya Bangoka humvikanye urusaku rw’amasasu yaraswaga n’abasirikare bageragezaga guhanura izo drones.
Amakuru agera ku UMUSEKE avuga ko icyo gitero bya drones cyangije ibikorwa remezo by’ikibuga cy’indege cya Bangoka.
Icyo gitero gitunguranye cyangije ikigo gicunga indege zitagira abapilote z’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abafatanyabikorwa bacyo.
Hari amakuru avuga ko icyo gitero cyagabwe nk’igisubizo cya AFC/M23, kigamije kuburizamo ibitero bishya bya drones bya FARDC. Gusa ubuyobozi bwayo ntacyo buratangaza.
Kugeza ubu ni ku nshuro ya gatatu iki kibuga cy’indege kirashweho na drones, aho icya mbere cyabaye ku itariki ya 1 Gashyantare, ubwo cyagabwagaho igitero cya drones zigera ku munani.
Ihuriro AFC/M23 ryemeje ko ari ryo ryazohereje, risobanura ko cyari kigamije gusenya igice cyaho gikoreshwa n’abasirikare.
Icyo gihe byamenyekanye ko drones nyinshi muri izi zahanuwe n’abacanshuro bakomoka muri Turikiya bakorana n’ingabo za RDC i Kisangani.
Ni mu gihe kandi, ku wa 1 Werurwe 2026, ubuyobozi bw’Intara ya Tshopo bwatangaje ko ikibuga cy’indege cya Bangoka cyongeye kugabwaho igitero cya drones.
AFC/M23 yasobanuye ko iki kibuga cy’indege cyifashishwa mu gutegura no kugaba ibitero bya drones ku birindiro byabyo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo no ku basivile.
Kuri iyi nshuro, AFC/M23 ntiratangaza niba ari yo yongeye kugaba igitero cya drones kuri iki kibuga cy’indege cyangije ibikoresho by’ubwirinzi byaguzwe mu Buhinde.







NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
