Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwahagaritse uruhushya rw’ibikorwa by’ikigo Baron Sports Gaming Ltd (Forzza) nyuma yo gukora ikosa, RDB ivuga ko ari ukurenga ku biri ku ruhushya yari yahawe.
Itangazo ryo kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2026, rivuga ko Urwego rw’lgihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), mu bubasha ruhabwa n’amategeko bwo kugenzura ibikorwa by’imikino y’amahirwe, ruhagaritse uruhushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe rwa Baron Sports Gaming Ltd (Forzza), bikubahirizwa guhera igihe itangazo risohokeye.
Iri hagarikwa rireba aho iki kigo gikorera hose, ibikorwa by’abagikorera (agents) n’ibikorwa byacyo bibarizwa kuri murandasi.
RDB ivuga ko kiriya kigo gisabwe guhita gihagarika ibikorwa byacyo byose mu Rwanda, kikanahagarika kubyamamaza hamwe no gukoresha ibyapa byo kwimenyekanisha.
Iri hagarikwa rishingiye ku gusanga “iki kigo cyarakoraga ibikorwa bya kazino (CASINO) inshuro zitandukanye bitari mu ruhushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe cyahawe.”
RDB ivuga ko “binyuranye n’itegeko rigenga ibikorwa by’imikino y’amahirwe.”
Kubera iyo mpamvu, RDB yasabye abaturage kutitabira ibikorwa by’imikino bya Baron Sports Gaming Ltd (Forzza).
Itangazo rigira riti “Igikorwa icyo ari cyo cyose iki kigo cyakora nyuma y’aho iri tangazo risohokeye, kizafatwa nko kwica amategeko, gikurikirwe n’ibihano bigenwa n’amategeko.”
RDB iributsa abahawe impushya z’ibikorwa bijyanye n’imikino y’amahirwe gukora bubahiriza amabwiriza agenga ibyiciro baherewe impushya.
Ntacyo Baron Sports Gaming Ltd (Forzza) iravuga kuri kino cyemezo.
UMUSEKE.RW
