Engen Rwanda yateye inkunga isiganwa ry’imodoka ribura amasaha ngo ritangire

Isiganwa ry'imodoka Rwanda Mountain Rally rigera mu mihanda y'cyaro

Mu mihanda ya Kigali na Bugesera, abahatuye n’abahajyenda by’umwihariko abakunzi b’isiganwa ry’imodoka bazabona uko abahanga mu kuzicanira no kuzikata basiganwa.

Ni ku nshuro ya 24 iri siganwa ryitwa Rwanda Mountain Gorilla Rally rigiye kubera mu Rwanda, rikaba ryahuruje ibihugu 8 birimo 7 by’amahanga ndetse n’u Rwanda.

Ku mbuga ya Zaria Court i Kigali niho havugiwe imiterere y’isiganwa ndetse n’abazaryitabira kimwe n’abazaritera inkunga.

Gakwaya Christian Umuyobozi wa Rwanda Mountain Rally, yavuze ko abantu 35 ari bo basabye kuzitabira irushanwa, aba barimo abatwara imodoka, n’abo bafatanya mu rugendo.

Intera bazagenda muri rusange ireshya na Km 397 ariko Km 252 ni zo zizahatanirwa.

Ku munsi wa mbere w’irushanwa ni ukuvuga ku wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2026, abari mu irushanwa bazahurira kuri Kigali Convention Center bishyushye, mu masaha y’igicamunsi basiganwe.

Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru ni ukuvuga tariki 11 -12 Nyakanga, 2026 irushanwa rizabera i Nemba mu Bugesera.

Muhirwa Linda Black, Ushinzwe iyamamazabikorwa muri Vivo Energy Rwanda, Engen nk’umuterankunga mukuru w’iri rushanwa yavuze ko imikino yo gutwara imodoka (motorsport) itanga urubuga rwo kwereka Abanyarwanda icyo Engen Rwanda ari cyo, birenze serivisi zitangirwa kuri sitasiyo zabo.

Ati “Mountain Gorilla Rally ihuza abantu bafite ishyaka, bakunda uyu mukino wa rally kandi bishimira aho ugeze mu Rwanda. Ni yo mpamvu twahisemo muri urwo rwego, gutangira kugira uruhare rurambye. Nk’Umufatanyabikorwa wemewe utanga essance muri Mountain Gorilla Rally, tuzaba turi kumwe n’abashoferi, amakipe yabo ndetse n’abafana muri uru rugendo rwose, tunarusangize abakiliya bacu.”

Muhirwa Linda Black, Ushinzwe iyamamazabikorwa muri Vivo Energy Rwanda, Engen ari kumwe na Gakwaya Christian Umuyobozi wa Rwanda Mountain Rally (RMR)

Linda Black Muhirwa avuga ko muri Engen Rwanda, bemera ko ari ingenzi gutera inkunga ibikorwa bishyigikira abantu kandi bigahuza sosiyete nyarwanda.

Ati “Mountain Gorilla Rally ntabwo ari amarushanwa y’imodoka gusa, ahubwo ni igikorwa gishimira umuhate, gukorera hamwe no guharanira kuba indashyikirwa, ibi bikaba indangagaciro zihuye cyane n’ibiranga brand yacu. Mu gushyira imbaraga muri siporo y’imodoka yo mu Rwanda, ntidushyigikira gusa igikorwa gishimishije cya siporo, ahubwo tunagira uruhare mu guteza imbere sosiyete nyarwanda ikomeje gutera ishema u Rwanda.”

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashishikarije abakunzi b’umukino w’isiganwa ry’imodoka kuzitabira iyi mikino.

Kuri Miss Queen Kalimpinya, umwe mu Banyarwandakazi batinyutse akaba ari umwe mu bakina isiganwa ry’imodoka, avuga ko muri uyu mwaka bidasanzwe kuko mu bazasiganwa harimo abagore 10 barimo abashoferi 4 n’abafasha abashoferi 6.

Ati “Ni ibintu ubundi bidasanzwe kubona abagore 10 bari muri Rally imwe, ni ibintu twishimiye cyane, biragaragara ko nubwo batatangira gutera intambwe yo kuba abashoferi, ariko dufite abafasha abashoferi benshi, kikaba ari ikintu cyiza kigaragaza ko ejo n’ejobundi tuzabona abashoferi b’abanyarwandakazi.”

Kalimpinya umaze iminsi akira Rally muri Kenya na Uganda, yemeza ko hano mu Rwanda bazitwara neza kuko imihanda yahoo bayimenyereye.

Rwanda Mountain Rally yatangiye mu mwaka wa 1999, ubu iy’uyu mwaka iraba ku nshuro ya 24.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *