Imvururu zadutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Sénégal nyuma y’uko umwe mu badepite bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ashinje Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko akaba n’umuyobozi w’Ishyaka Pastef, Ousmane Sonko, kuba umunyagitugu ushobora guteza igihugu intambara ndetse n’umuntu udafite ubushobozi bwo kuyobora.
Aya magambo yahise akurura umwuka mubi mu Nteko, aho uwo mudepite yashyamiranye n’abadepite bo mu Ishyaka Pastef kugeza bafatanye mu mashati ubwo bagerageza kumubuza kuvuga.
Ni ubushyamirane bwabaye ku wa Mbere tariki ya 29 Kamena 2026, ubwo Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko bari mu gikorwa cyo gutora umushinga w’Itegeko ryo kuvugurura Itegeko Nshinga.
Ni umushinga udashyigikwe n’abamwe mu badepite bo mu mashyaka arimo irya APR rya Macky Sall wayoboye iki gihugu ndetse n’abaturage bari hanze y’Inteko bigaragambya.
Ubwo Depite Abdou Mbow wo mu Ishyaka APR yarari kuvuga yashinjije Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko akaba n’umuyobozi w’ishyaka Pastef, Ousmane Sonko, kuba umunyagitugu ushobora guteza igihugu intambara ndetse n’umuntu udafite ubushobozi bwo kuyobora.
Uyu mudepite yasabaga ko iryo tegeko ritatorwa kuko rizambura ububasha Perezida w’Igihugu burimo kutaba Perezida w’Ishyaka ndetse akamburwa ububasha bwo gusesa Inteko inshuro zirenze imwe muri manda ye.
Ousmane Sonko yategetse uwo mudepite kuva ku ruhimbi yavugiragaho, undi arabyanga. Abadepite bo mu ishyaka rya Pastef bashatse kumukura ku ruhimbi ku ngufu bamuteruye, imvururu ziravuka biba ngombwa ko Ousmane Sonko ahamagaza abashinzwe umutekano bavana Depite Mbow mu cyumba cy’Inteko imirimo ibona gukomeza.
Amatora yarabaye ndetse Abadepite 129 mu 135 bari bitabiriye itora batoye uyu mushinga, uhinduka Itegeko Nshinga rishya.
Nubwo bawutoye Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko Perezida Faye atazasinya kuri iryo tegeko ahubwo rizanyuzwa mu matora ya kamparampaka.
Ni ibintu bitakiriwe neza na Ousmane Sonko washinjije Perezida Faye gushaka gushyira igihugu cyose mu biganza bye.



MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
