Minisitiri w’Intebe yasangije Afurika uko U Rwanda rwishatsemo ibisubizo

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda yitabiriye inama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma ya AU

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yatangaje ko binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo Inkiko Gacaca, Umuganda n’izindi,  byerekanye ko amahoro arambye ashingira ku miyoborere myiza.

Ibi yabitangaje  ku wa 30 Kanama 2026, ubwo yifatanyaga n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu nama ya 21 y’Inteko Rusange idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushimangira uburyo bwo gukumira no gukemura amakimbirane muri Afurika.”

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin wari uhagarariye Perezida Kagame muri iyi nama,yashimiye Guverinoma n’abaturage ba Angola ku bw’urugwiro berekanye mu kwakira abantu, abashimira uruhare  bagize mu gutegura iyi nama.

Dr Nsengiyumva yanashimiye by’umwihariko Perezida Lourenço ku bw’umuhate we no  kuba umuhuza mu gushaka amahoro mu Karere.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko iyi nama izatuma umugabane wa Afurika ubasha guhangana n’umubare ukomeje kwiyongera w’intambara ziri ahantu hatadukanye, gusa avuga ko umugabane ukwiye gushyira hamwe.

Dr Nsengiyumva yagaragaje ko Afurika idakwiye guhora ihanze amaso ahandi ishaka abayikemurira ibibazo.

Ati “Afurika ntikwiye gukomeza gushingira ahanini ku bafatanyabikorwa bo hanze mu gushaka amikoro yo gukemura amakimbirane, cyangwa ngo yegurire abari hanze y’umugabane ubuhuza bw’amakimbirane yayo. Tugomba kubaka icyizere, ubushobozi n’umutungo bidushoboza kuyobora ubwacu inzira z’amahoro, kuva ku gukumira hakiri kare kugeza ku byiciro by’ubuhuza bukemura ibibazo.”

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza ibikorwa byayo byo kugarura  amahoro  muri  Sudani y’Epfo no muri Centre Afrique na Mozambique.

Dr Nsengiyumva yagaragaje uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo rubikuye mu miyoborere myiza yimakaza gushyira hamwe no kubazwa inshingano.

Ati “Twiteguye gukomeza uyu muhate kandi dusangiza abandi ibyadufashije mu gukemura ibibazo, kubabarira nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti , urugendo rw’Inkiko Gacaca , Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’ibindi bikorwa nk’Umuganda,ubuhuza bukozwe n’Abunzi. Ibi byose byatwigishije ko amahoro arambye ahera ku miyoborere myiza ishingiye mu kubazwa inshingano, ukudaheza, kandi igihugu kibagiramo uruhare.”

Iyi nama iri gusuzuma ingamba za Afurika  Yunze Ubumwe mu gukemura amakimbirane no gukemura ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragra hirya no hino muri Afurika.

Abayobozi b’ibihugu bitandukanye bya Afurika byitabiriye iyi nama ya AU
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yasangije Afurika ibyafashije u Rwanda kugera ku mahoro arambye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *