Abagabo babiri barakekwaho kwangiza imyaka y’abaturage

Abaturage bavuga ko bangirijwe amashu

Nyanza: Bamwe mu batuye mu karere ka Nyanza, basanze imyaka yabo bahinze mu gishanga cya Nyarubogo yatemaguwe, Polisi ivuga yamaze gufata abagabo babiri bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi.

Ibi byabereye mu murenge wa Muyira, Akagari ka Nyundo, mu mudugudu wa Muyira.

Abaturage bavuga ko bahise bihutira kubimenyesha inzego z’ibanze n’iz’umutekano kuri ubu hamaze gufatwa abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa.

Abaturage bavuga ko imyaka  yangijwe ari amashu n’inyanya.

Bamwe mu bangirijwe bavuga ko nyuma y’aho iki kibazo kimenyekaniye, Polisi, RIB n’inzego z’ibanze bageze aho byabereye, hafatwa abagabo babiri uwitwa Nyirimbibi n’uwitwa Niringiyimana, bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.

Aba baturage bavuga ko aba bagabo bakekwa bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mirima yakodeshwaga na bamwe mu bari bafite iyi myaka, aba na bo ngo bakaba barashakaga kuyikodesha.

Ngo bari barasabye bamwe mu bakodeshaga iyi mirima kuyireka kugira ngo bayikodeshe, ariko barabyanga, nyuma bakajya bavuga ko bazabemeza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi na RIB ndetse n’inzego z’ibanze bahageze  hafatwa abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muyira mu gihe iperereza rikomeje ku byo bakekwaho.

Ati “Polisi ku bufatanye na RIB ndetse n’inzego z’ibanze bageze aho iki gikorwa cyabereye, hafatwa abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu kwangiza imyaka y’abaturage. Kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muyira mu gihe iperereza rikomeje.”

Polisi irasaba abaturage kwirinda ibikorwa by’ubugizibwanabi, amakimbirane, cyangwa kwihorera, ahubwo bakihutira gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe bagafatanya gukemura ikibazo.

Polisi isaba kandi abaturage gutanga amakuru ku gihe, babonye ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano cyangwa kwangiza iby’abandi.

Abakekwaho gukora ibi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muyira

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *