“America yasebeye muri Iran”, amagambo y’umuyobozi w’Ubudage yashenguye Trump

Umuyobozi w'Ubudage, Friedrich Merz na Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za America (Photo Internet)

Leta zunze Ubumwe za America n’Ubudage ntibirimo kuvuga rumwe ku magambo umuyobozi w’Ubudage Friedrich Merz yatangaje avuga ko America yasebeye muri Iran.

Ministeri y’Ingabo za America (US Defence Department) yagaragaje ko ifite gahunda yo kuvana ingabo 5,000 zari mu Budage nyuma y’uko umuyobozi w’icyo gihugu avuze ayo magambo bikarakaza cyane Perezida Donald Trump.

Perezida Trump yafashe icyemezo cyo gukura bariya basirikare mu Budage bitewe n’uko Merz, yavuze ko abahagariye Iran mu mishyikirano bakomeje “gusebya” America.

Kugeza ubu Leta zunze ubumwe za America zifite abasirikare 36,000 mu Budage bari mu bigo bya gisirikare ahantu hatandukanye.

Minisitiri w’Ingabo w’Ubudage, Boris Pistorius yabwiye itangazamakuru ko kuba ingabo za America ziri mu bihugu by’i Burayi by’umwihariko mu Budage ari ku nyungu z’ibyo bihugu byombi.

Yavuze ko icyemezo cya America cyo kugabanya izo ngabo kitatunguranye. Yavuze ko icyemezo cyo kuba America yagabanya ingabo ifite mu Budage byagaragariraga buri wese.

Perezida Trump yanagaragaje ko ashobora gukura ingabo mu bindi bihugu nk’Ubutaliyani na Espagne.

Umuvugizi w’Ingabo muri America, Sean Parnell yavuze ko icyemezo cyo kuba ingabo za America zagabanywa mu Budage cyafashwe na Minisitiri w’Ingabo wa America, Pete Hegseth.

Yavuze ko kuvana ingabo mu Budage ari icyemezo cyafashwe nyuma yo kugenzura akamaro izo ngabo zifite i Burayi, kureba ibyo zikenera n’uko byifashe aho ziri muri kino gihe.

Ati “Turateganya ko kuvanayo ingabo bizaba byarangiye hagati y’amezi 6 n’amezi 12 agiye kuza.”

Perezida Donald Trump, yakomeje kunenga ihuriro ryo gutabarana kw’ingabo z’Uburayi bw’Amajyaruguru na America (Nato) nyuma y’uko ibihugu biri muri iryo huriro byagaragaje intege nke mu kwinjira mu ntambara ya Iran biri ku ruhande rwa America.

Byabaye bibi ubwo America yasaba ibyo bihugu ngo bigire uruhare mu gufungura umuhora wa Hormuz bikayima amatwi.

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *