Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie bizobereye mu buvuzi bw’ubumuga bw’amagufwa n’ingingo, ku bufatanye n’umuryango wa Gikirisitu wita ku bantu bafite ubumuga, Christian Blind Mission (CBM-Rwanda) byatangije umushinga wihariye uzafasha abana bafite ubumuga mu buryo butandukanye.
Uyu mushinga witwa “Promote child-centered orthopedic and rehabilitation care to ensure early intervention, recovery and long-term functional outcome” uzamara imyaka ibiri ukaba uzakorera mu Turere twa Bugesera, Kicukiro na Gicumbi, watangijwe ku mugaragaro ku wa gatatu tariki 29 Mata 2026 ku Bitaro bya Rilima ROSH, Ste Marie.
Mukantagwera Eugenie uhagariye umuryango CBM mu Rwanda, avuga ko uyu muryango ufite inkomoko mu Budage wibanda mu gufasha abantu bafite ubumuga cyane abana, binyujijwe mu bikorwa bitandukanye by’ubuvuzi, uburezi n’imibereho myiza, aho bafasha ababyeyi kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya kugira ngo babashe kwita ku bikorwa by’abana babo.
Yagize ati “Uyu mushinga w’imyaka ibiri nibwo bwa mbere ugiye gukorana n’Ibitaro bya Rilima mu rwego rwo gushimangira no kunganira ibikorwa bisanzwe bikora byo kwita ku bana bafite ubumuga bw’ingingo, twifuza cyane cyane ko ibyo bikorwa bigera mu muryango, binyuze mu nzego za Leta n’iz’ubuzima, kugira ngo abagenerwabikorwa babashe kwegerwa no kugerwaho koko n’ibikorwa bagenewe.”
Karungi Rebecca ushinzwe Ishami ry’ubuzima mu Karere ka Kicukiro wari uhagarariye umuyobozi w’ako karere yavuze ko uyu mushinga bawishimiye kuko uzafasha kumenya abana bose bafite ubumuga, no kumenya ivuriro bazabajyanamo, nyuma kandi bagakurikiranwa kugira ngo badasubira inyuma, bakazafatanya n’ababyeyi kubungabunga ubizima bw’abo bana kugira ngo bazakure neza bagirire igihugu akamaro.
Padiri Donatien Twizeyumuremyi Umuyobozi wa Caritas – Kigali ya Arkidiosezi ya Kigali akaba umwe mu bagize Komite y’Ubuzima y’Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie yavuze ko uyu mushinga uvuze ikintu kinini, kandi uri mu byo bifuzaga, kuko uzafasha kumenya uko abana bivuriza mu Bitaro bya Rilima nyuma yo kuvurwa babaho gute.
Ati “Umushinga kandi uzafasha mu bukangurambaga bwo kumenya abana bafite ubumuga hakiri kare, bagafashwa bakavurirwa no ku gihe. Uyu mushinga uje kuzuza ibyakorwaga n’iri vuiriro aho twavuraga ariko tutagize uruhare mu gufasha kwirinda ubwo bumuga, cyangwa se gukurikirana abo twavuriye aha ngaha na nyuma, uruzuza ibikorwa dusanzwe dukorera aha ngaha turawishimiye cyane.”

Dr. Albert Tuyishime ushinzwe ishami ryo gukumira no kuvura indwara mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yavuze ko uyu mushinga uje kuzuzanya n’indi ihari muri gahunda yo kwita ku bantu bafite ubumuga by’umwihariko abana, aho abo bana na bo bafite uburenganzira ku buzima bwiza kandi bwuzuye n’iterambere nk’iry’undi mwana wese.
Yagize ati “Icya mbere ni ukumenya aba bana tubifashijwemo n’abajayana b’ubuzima, bakabageza ku mavuriro uhereye ku matoya no ku yafite ubumenyi buhanitse. Uyu mushinga kuba uzadufasha guhuza inzego zose kuva ku muryango kugeza ku bitaro ni umushinga twumva uzadufasha kwihuta kugera kuri abo bana, no kubagezaho ubufasha bushoboka.”
Dr. Tuyishime yavuze ko gukurikirana umwana wavuwe ubumuga ari inshingano za buri wese uhereye ku babyeyi be, kugira ngo abo bana babashe kugera ku buzima bwifuzwa nk’ubw’abandi bana harimo gukina, kwiga n’ibindi.

UMUSEKE.RW
