Umuyobozi w’Ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Umunyamerika James Swan, yatangiye gusura ibice by’u Burasirazuba bw’icyo Gihugu mu kugenzura uko umutekano uhagaze muri ibyo bice no kuganira n’ababiyobora.
Uyu umaze ibyumweru bibiri atangiye inshingano zo kuyobora MONUSCO, urugendo rwa mbere yarukoreye muri Kivu ya Ruguru muri Teritwari ya Beni, kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026.
James Swan aha arahagenzwa no kureba uko umutekano uhagaze n’uburyo abasivili bahungabanyijwe n’ibitero by’Umutwe w’iterabwoba wa ADF wazengereje abatuye muri ibyo bice.
Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko uyu muyobozi wa MONUSCO azasura n’Intara ya Ituri nayo yazahajwe n’ibitero bya ADF byica benshi.
Azaba agamije kuganira n’abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro no kureba uko bakongererwa imbaraga ngo basohoze inshingano zabo.
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri azagirira mu Burasirazuba bwa Congo nta gahunda yo kuzasura ibice ubu bigenzurwa n’abarwanyi ba AFC/M23 birimo Goma nk’Umujyi Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Bukavu nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyepfo.
MONUSCO iherutse kongererwa umwaka ku butaka bwa Congo yihaye intego yo kuzambura intwaro imitwe yose yitwara gisirikare ibarizwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubu butumwa burimo ingabo zituruka mu bihugu birenga 10.
Izi ngabo ziba Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe ubutegetsi bw’iki Gihugu bwagiye bugaragaza ko butakizishaka.
Abaturage bagiye bitabira imyigaragambyo yo kwamagana izi ngabo ndetse bakanatera ibirindiro byazo bagatwika.
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro n’umutekano muri RDC bwatangiye ku wa 30 Ugushyingo 1999, hashyirwaho umutwe w’ingabo ziswe MONUC zagombaga guhashya imitwe yitwaje intwaro iri mu mashyamba y’icyo gihugu. Ku wa 1 Kamena 2010, uwo mutwe wahinduriwe izina witwa MONUSCO.
Ubwo butumwa bwagiye bwongererwa umwaka nubwo umusaruro wabwo wagiye ugawa, ‘bivugwa ko ubwo ingabo zibugize zakandagiraga muri Congo hari imitwe yitwaje intwaro itanu none ubu ikaba irenga 200’, kandi bwarakoresheje miliyari z’amadolari ya Amerika.
MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW
