Inyeshyamba za FNL zateguje intambara yo gukuraho ubutegetsi bwa CNDD-FDD

Gen Aloys Nzabampema wo muri FNL Ubugabo Burihabwa (Photo Internet)

Inyeshyamba za FNL zivuga ko zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi, zasohoye itangazo zihamagarira Abarundi bose gushyira hamwe bagakuraho ubutegetsi bwa CNDD-FDD buyobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye, zishinja kuyoboza igitugu, no gushyira igihugu ‘ahamanuka’.

Itangazo ryakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, uwitwa Gen Aloys Nzabampema uvuga ko ari Umukuru b’Ibiro Bikuru bya Gisikare muri FNL Ubugabo Burihabwa, ahamagarira abarwanyi bayo, urubyiruko n’Abarundi muri rusange kwegura intwaro bakarwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD buyobowe na Perezida Evarsite Ndayishimiye

Ni itangazo bavuga ko ryasohotse tariki 08 Kanama, 2026 ryandikiwe ahitwa mu Rukoko i Bujumbura.

FNL ivuga ko amasoko y’i Bujumbura amaze igihe ashya bikorwa na Leta, aho ishinja Umukuru w’Igihugu Perezida Evariste Ndayishimiye gushinyagurira abaturage ibyabo byatikiriye mu nkongi ko ababwira kwishyira hamwe bakigurira imodoka zizimya umuriro.

Kuri FNL ngo icyo ni ikimenyetso ko Leta ari yo itwika amasoko.

Izi nyeshyamba zivuga ko ziri mu Rukoko i Bujumbura, zishinja ubutegetsi bw’u Burundi gutoteza impunzi zahungiye muri Tanzania, Kenya no muri Africa y’Epfo n’ahandi bahungira.

Bakavuga ko ubutegetsi mu Burundi bwahindutse ubw’ishyaka rimwe, ko uwitwa Gabriel Banzawitonde uyoboye ishyaka APDR uzahatana na Ndayishimiye mu matora ataha muri Gicurasi 2027, yashyizweho n’ubutegetsi “mu buryo bwo guhuma amaso Abarundi”, ngo kubera ko andi mashyaka yose CNDD-FDD yayasenye.

Abafunzwe mu Burundi na bo ngo babaye benshi, aho bavuye ku barenga 4100 ubu bakaba bageze ku bihumbi 12.

Ubutabera mu Burundi nta buhari kubera ko ubutegetsi buriho bubwivangamo.

FNL ishinja ubutegetsi kugira igisurikare cy’igihugu icy’ishyaka rya CNDD-FDD, ndetse ngo iryo shyaka ryohereza Imbonerakure kurwana muri Congo, kandi zidafite ubumenyi mu bya gisirikare ibyo bigatuma abasirikare bamwe batemera amategeko bahabwa.

Izi nyeshyamba zivuga ko zigikomeje gahunda yo kubohora igihugu, kandi ko zihanganye na CNDD-FDD.

Gen Aloys Nzabampema uvuga muri iri tangazo, asaba Abarundi bose gushyira hamwe bakarwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD kandi ngo abatavuga rumwe na leta bose bakazahurira mu nama yo kubyigaho.

Ati “FNL iboneyeho umwanya wo guhamagarira abo bose batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi kuza tukajya hamwe tukarwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD dukoresheje umuheto.”

Kugeza ubu nta cyo ubutegetsi bw’u Burundi buravuga kuri iri tangazo, cyakora Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kubwira BBC ko amatora ataha azaba mu mucyo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *