Rwanda: Abanyeshuri benshi ntibumva ibyo basoma, abandi bagorwa no gukuba

Ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe gupima urwego rw’imyigire n’imyigishiririze mu mashuri yo mu  Rwanda (LARS 2025), bugaragaza ko hari ibyuho bikiri muri uru rwego birimo ko 56% by’abanyeshuri badafite ubushobozi bwo kumva ibyo basoma mu Kinyarwanda, mu gihe kandi abanyeshuri 15% ari bo babasha gukora ibibazo birimo kubara, gukuba no kugabanya.

Ni ibyagaragajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2026, ubwo Minisiteri y’Uburezi yamurikaga ubu bushakashatsi bukorwa buri myaka ibiri.

Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yasobanye ko ubu bushakashatsi bwakozwe muri Gicurasi 2025 n’Ikigo gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), bukaba bwarageze ku banyeshuri 22,950 bo mu mashuri 592 yo mu turere twose tw’igihugu, mu masomo y’ingenzi arimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare na Siyansi.

Ati “ Bwapimye abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza (P3), uwa gatandatu w’amashuri abanza (P6) n’uwa gatatu w’amashuri yisumbuye (S3), kugira ngo harebwe uko imyigire itera imbere mu byiciro bitandukanye by’uburezi bw’ibanze.”

Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko ubushakashatsi bwanagaragaje ibibazo bikomeje kubangamira imyigire. Muri byo harimo ikibazo nyamukuru cyo gusobanukirwa no kumva neza ibyo abanyeshuri basoma n’ubwo basoma amagambo neza.

Ati “Ibyavuye muri ubushakashatsi rero si imibare gusa; ni indorerwamo itwereka aho urwego rw’uburezi rwacu rugeze. Bidusaba kwisuzuma no kureba niba ibyo dukora bihagije kandi bifasha abanyeshuri bose.”

Gusobanukirwa, imibare n’indimi bigoye abanyeshuri:

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzi bw’Amashuri, NESA, Dr. Bernard Bahati, wasobanuraga ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe gupima urwego rw’imyigire n’imyigishiririze mu mashuri y’u Rwanda (LARS 2026), yagaragaje ko bwaberetse ko mu banyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, 49% ari bo babashije gusoma amagambo 35 y’Ikinyarwanda gusubiza hejuru mu munota umwe, mu gihe abagera kuri 71% ari bo babashije kuyasoma ari mu nteruro, 56 ntibabasha kumva ibyo basomye.

Ati “Dufite ikibazo gikomeye cyane cy’uko abana basoma ariko wababaza ibyo basomye, 44% gusa ni bo bashobora kugusubiza neza ko ibyo basomye babyumvise. Murabona ko tugifite ikibazo cy’uko abana basoma ariko kumva ibyo basoma turacyari hasi cyane.”

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko mu Cyongereza mu mwaka wa gatatu, abanyeshuri 76% bagorwa no gusubiza ibibazo bijyanye n’ibyo basomye ugereranyije na 72,5% bo mu mwaka wa gatandatu.

Isomo ry’Imibare rigora abanyeshuri bo mu Rwanda.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyeshuri 63% bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ari bo bagejeje ku bipimo bisabwa ugereranyije na 68,7% mu mwaka wa gatandatu w’abanza na 57,5% mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye.

Abanyeshuri 15% gusa ni bo babasha gukora ibibazo birimo kubara, gukuba, kugabanya, n’ibindi bishingiye ku binyampande.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article