Ubuhamya bwa Mwizerwa wasoje Kaminuza akisanga yabaye inzererezi

Mwizerwa ahamya ko uwari “Sawuli” yabaye “Pawulo

Hari abatekereza ko ibiyobyabwenge bibata abatarize cyangwa abadafite akazi. Nyamara Mwizerwa Olivier, warangije Kaminuza mu ikoranabuhanga akaza kurara munsi y’ibiraro, ni gihamya ko bishobora gusenya ubuzima bw’umuntu uwo ari we wese.

Mwizerwa Olivier avuga ko urugendo rwe rwo gukoresha ibiyobyabwenge rwatangiye mu 2017, ubwo yari ageze mu mwaka wa kane wa Kaminuza mu cyahoze ari KIST.

Icyo gihe yari amaze kugera ku musozo w’amasomo, ariko yisanze mu kigare cy’abantu bakoreshaga ibiyobyabwenge. Buhoro buhoro na we atangira kubigerageza, yibwira ko babibonamo umunezero n’ubuzima burenze ubwe.

Ati: “Nabanje kubifata nk’ibintu byoroheje, ariko mbinywana imbaraga, birangira bindembeje.”

Amahirwe y’akazi yayateye inyoni

Nyuma yo kurangiza Kaminuza, Mwizerwa yabonye amahirwe atandukanye y’akazi, harimo no gukorera Ikigo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (Rwanda Stock Exchange), Umujyi wa Kigali, ndetse aza no kuba umwarimu.

Ariko ayo mahirwe ntiyamaraga kabiri.

Impamvu ntiyari ubushobozi cyangwa ubumenyi, ahubwo ni uko ibiyobyabwenge byari byaramufashe bugwate.

Ati: “Ahantu nakoze igihe kirekire ni amezi abiri. Iyo bampembaga, nagarukaga mu kazi amafaranga ari uko ashize.”

Yigishaga afite inzoga mu itaburiya

Mu bihe yibuka nk’ibyamushegeshe cyane, harimo igihe yigishaga mu mashuri yisumbuye, ariko ibiyobyabwenge bikamuganza.

Nubwo mu ntangiriro yakundwaga n’abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi kubera uburyo bwiza bw’imyigishirize ye, ingeso ye ntiyihishiraga.

Ati: “Nitwazaga icupa ry’inzoga zizwi nk’‘ibyuma’, nkinyabya nkajya mu bwiherero bw’abarimu nkasomaho, nkagaruka kwigisha ijisho ryatukuye.”

Icyo gihe byageze ku rwego rwo gukurwamo imyenda kubera amadeni y’inzoga; abanyeshuri be bakamukwena. Ibyo byamusigiye igikomere gikomeye.

Ati: “Byari bibabaje cyane. Urabona umunyeshuri wigisha akubonye muri urwo rwego… byarandenze.”

Mu buhamya bwa Mwizerwa humvikanamo cyane kwicuza inzira mbi yishoyemo

Batekerezaga ko narwaye mu mutwe

Ubuzima bwe bwakomeje kuzahara ku buryo n’abari bamuzi mbere batangiye kumwibazaho.

Hari n’igihe bamwe mu bo biganye batiyumvishaga uko umuntu wari ufite ejo hazaza heza yahindanye gutyo.

Ati: “Iyo twahuraga bibazaga icyabaye. Bamwe bavugaga ko narwaye mu mutwe.”

Ndetse hari inshuti biganye yakoraga muri Minisiteri yamubwiye ko ishaka uko bamujyana kumugororera Iwawa, maze ahita amuhunga kuva ubwo.

N’abagize umuryango we, iyo hari uwo yakubitaga amaso, yahitaga akizwa n’amaguru akajya kwihisha.

Ibiyobyabwenge byamubujije amahirwe menshi

Inzoga n’urumogi byari byaramugize umucakara.

Yashoboraga kubyuka mu gicuku akajya gushaka inzoga zizwi “ nk’icyuma” kugira ngo ajye “horo”.

Telefone yo ntiyayimaraga kabiri, kuko yayigurishaga ngo abone amafaranga yo kujya kugura ibiyobyabwenge.

Ati: “Hari ikizamini natsinze mu mushinga wa Save the Children. Banyoherereje email, barampamagara barambura kuko telefone nari narayisindiye.”

Mwizerwa yongeye guhobera amahirwe!

Umunsi umwe, ubwo yari mu nzu zizwi nk’amashyirahamwe i Nyabugogo, yambaye ibirenge, abagabo babiri bari bamuzi kuko yiganye na barumuna babo, baramubonye bagira agahinda.

Abo bagabo, Mwizerwa kuri ubu afata nka ba Malayika murinzi, ntibamuciriye urubanza; baramwegereye, baramuganiriza.

Icyo gihe bamusabye kureka ibiyobyabwenge, ndetse bamusaba kumena inzoga yari afite mu muferege. Arabyemera.

Ibyo byari intangiriro y’urugendo rushya.

Mwizerwa yahuye n’Imana !

Urugendo rwe rwakomereje mu kigo cya Teen Challenge Center i Runda mu Karere ka Kamonyi, gifasha abantu kuva mu biyobyabwenge.

Mwizerwa avuga ko atagiye muri icyo kigo agamije guhinduka ako kanya, ahubwo ko yishakiraga kubona uburyamo.

Ati: “Nahaje bitamfasheho, mvuga nti reka nshake ahantu ho kuryama.”

Ariko uko iminsi yagiye ishira, ubuzima bwe bwatangiye guhinduka.

Ati: “Nkigera muri icyo kigo mpahurira n’Imana. Mpasanga abantu basenga. Ngenda mpinduka. Ubu nahamya ko ndi ku rwego rushimishije.”

Nk’umuntu wize ikoranabuhanga kandi wasoje Kaminuza ari mu ba mbere, avuga ko byamugoye kwakira ubuzima bushya bwo kubana n’abantu batasoje n’amashuri abanza.

Ariko yaje kwibuka ko ubuzima bwe bwa mbere bwari bwaramugejeje ku rwego rwo gufunganwa n’inzererezi n’abantu batigeze bakandagira mu ishuri.

Ati: “Uremera ugatuza, ukareba ibyo urimo, ugashaka imbaraga ziva ku Mana kugira ngo uhinduke.”

Mu kigo, Mwizerwa yize imyuga itandukanye, harimo gukora amasabune, ndetse anahabwa amahirwe yo kwigisha abandi gukoresha mudasobwa.

Aba bagabo nibo bakuye Mwizerwa mu tubari i Nyabugogo bamujyana mu kigo gifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge

Sawuli yabaye Pawulo

Uyu munsi, Mwizerwa ntavuga ko yakize gusa, ahubwo avuga ko ari umuntu wongeye kubaho bundi bushya.

Avuga ko ubuzima bwe bwahindutse ku buryo ababona impinduka bamugereranya na “Sawuli wabaye Pawulo”.

Ati: “Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge, muvandi. Biragufata bikakwangiza. Ahazaza hawe hakangirika, ukabona nta kintu na kimwe umaze.”

Mwizerwa na bagenzi bakora amasabune y’amoko atandukanye bakabona amafaranga asukuye

Urukundo nk’inkingi y’impinduka

Pasiteri Willy Ntayoberwa Rumenera, Umuyobozi wa Teen Challenge mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko bakira abantu benshi basa n’abavuyemo ubuzima, bafite ibikomere ku mubiri no ku mutima.

Ati: “Turabigisha, tukabatoza, tukabubakamo ubumuntu bushya.”

Avuga ko urukundo ari rwo shingiro ry’impinduka ku bantu babaswe n’ibiyobyabwenge, kandi ko badakwiye guhezwa ahubwo bakwiye kwegerwa.

Ati: “Abakoresha ibiyobyabwenge ntibakwiye guhezwa; bakwiye kwegerwa, bakaganirizwa, bakerekwa urukundo.”

Inkuru Mwizerwa yibutsa ko kubatwa n’ibiyobyabwenge atari iherezo ry’ubuzima, ahubwo ko hari ubuvuzi n’amahirwe yo kongera kwiyubaka.

Uyu munsi, Mwizerwa avuga ko atagifite isoni z’ejo hahise, ahubwo ko abikoresha nk’isomo ryo gufasha abandi.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko abantu 6.400 bari kugororerwa mu bigo ngororamuco kubera ibiyobyabwenge bitandukanye.

Byari ibyishimo ubwo Mwizerwa na bagenzi be basozaga amasomo muri Teen Challenge Center
Aba bose bavuga ko usibye kuzinukwa ibiyobyabwenge, ubu bamenye Imana

Mwizerwa yagaruye icyizere cy’ubuzima kubera gufashwa kureka ibiyobyabwenge
Pastor Willy Ntayoberwa Rumenera, Umuyobozi wa Teen Challenge mu Rwanda no muri EAC
Basabwe kuba abantu b’ingirakamaro ku miryango yabo n’igihugu muri rusange
Abakozi b’Imana basengeye abasoje amasomo muri Teen Challenge Center babiguriza guhirwa mu buzima bushya batangiye

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Kamonyi

Share This Article